Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatanze umuburo ku bantu bagikodesha inzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko ngo bigira uruhare rukomeye mu kudindinza ubukungu bw’igihugu.
Uyu muburo watanzwe na Guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, kuri uyu wa 25 Nzeri 2024, mu gikorwa cyo kumurika ishusho rusange y’ubukungu bw’u Rwanda mu mezi 6 ya mbere ya 2024.
Iki gikorwa cyahuje Banki Nkuru y’uRwanda(BNR) n’abafatanyabikorwa bayo, cyagarutse ahanini ku ngamba zafashwe ngo ifaranga ry’u Rwanda ridahungabana.
Kimwe mu bibazo cyagarutsweho ni abafite inzu bagikodesha mu mafaranga y’amahanga. Mu kugisubiza, Guverineri Rwangombwawa, avuga ko bagifatiye ingamba bafatanije n’izindi nzego, bakaba bizera ko kizakemuka vuba.
- Advertisement -
Rwangombwa kandi, yavuze ko n’ubwo bigoye kumenya umuntu ku giti cye ukodesha inzu mu mafaranga y’amahanga, ariko ko abafite inyubako z’ubucuruzi bo bamenyeshejwe mu nyandiko, babuzwa gukodesha inzu mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Ati, “Iki kibazo gituruka mu mateka y’u Rwanda twanyuzemo. Nyuma ya Jenoside, abantu bakodeshaga inzu bari abanyamahanga, bishyuraga bakoresheje amafaranga y’amahanga.
Byagiye bikura kugeza n’ubu, ariko nta mpungenge biteye ku bukungu bw’igihugu cyacu, kuko ni bake cyane basigaye. Tugiye gukorana n’inzego z’umutekano tubatahure. Abafite inyubako z’ubucuruzi bo twarabandikiye kandi byarakemutse.”
Nubwo nta mibare igaragaza uruhare rwo kwishyura inzu zikodeshwa mu mafaranga y’amahanga, ariko byagaragajwe ko bigira uruhare mu ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu, kuko ari kimwe mu bitera gutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, ugereranyije n’amafaranga y’amahanga.
Igikorwa cyo kugaragaza ishusho rusange y’ubukungu bw’igihugu mu mezi 6 yambere ya 2024, cyarangiye BNR itanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza gutera imbere ku kigero cya 9.8%, ugereranije n’umwaka ushize igihe nk’iki bwari kuri 7.7%.