UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Basketball: Hongrie yegukanye umwanya wa mbere
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Basketball: Hongrie yegukanye umwanya wa mbere

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 26/08/2024 saa 12:27 PM

Hongrie yatsinze Sénégal amanota 63-47, yegukana umwanya wa mbere mu mikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu Bagore.

 

Uyu mukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru, tariki 25 Kanama muri BK Arena, uhuza amakipe yombi yari mu Itsnda C.

Ni umukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi atsinda abifashijemo na Ndioma Kane na Virag Kiss. Agace ka mbere karangiye Hongrie iyoboye umukino n’amanota 13 kuri 12 ya Sénégal.

- Advertisement -

Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kwegerana cyane kuko amakipe yombi yatsindaga byanatumaga amanota aba make.

Mu mpera z’aka gace, Hongrie ibifashijwemo na Virag na Bernadett Hatar, yatangiye kongera ikinyuranyo kuko yagatsinzemo amanota 20, indi ifite 14.

Igice cya mbere cyarangiye Hongrie iyoboye umukino n’amanota 33 kuri 26 ya Sénégal.

Iyi kipe y’i Burayi yakomeje gukina neza no mu gace ka gatatu, Virag na Hatar batsinda amanota menshi ari nako yongera ikinyuranyo cyageze mu manota 15.

Aka gace karangiye Hongrie ikomeje kuyobora umukino n’amanota 49 kuri 34 ya Sénégal.

 

Ikipe yo muri Afurika y’Iburengerazuba ntacyo yahinduye no mu gace ka nyuma bityo ikomeza gutsindwa amanota menshi.

Umukino warangiye Hongrie itsinze Sénégal amanota 63-47, yegukana itike rukumbi yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ((FIBA Women’s World Cup Qualifying Tournament) iteganyijwe muri Werurwe 2026.

Nyuma y’imikino hakozwe ikipe y’abakinnyi batanu bitwaye neza igaragaramo Murekatete Bella w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Virag Kiss na Reka Lelik ba Hongrie, Ndioma Kane wa Sénégal ndetse na Holly Winterburn wa Grande-Bretagne.

Hongrie yegukanye umwanya wa mbere ikomeza mu ijonjora rya nyuma

Cierra Dillard ntabwo yigaragaje muri iri rushanwa

Bella Murekatete yashyizwe mu ikipe nziza y’irushanwa

Muhire Jimmy Lovely August 26, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 8 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 8 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 8 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 8 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?