APR BBC yerekeje muri Qatar aho igiye mu mwiherero w’iminsi icumi wo kwitegura imikino ya BAL 2024 izakinirwa i Dakar muri Sénégal guhera tariki 4 kugeza 12 Gicurasi 2024.
Ikipe y’Ingabo yerekeje muri Qatar mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 19 Gashyantare 2024 saa tatu n’igice z’ijoro.
Umutoza Wungirije wa APR BBC, Nkusi Karim yatangarije itangazamakuru ko uyu mwiherero uzafasha iyi kipe kubona ubunararibonye ikeneye muri iri rushanwa igiye kwitabira ku nshuro ya mbere.
- Advertisement -
Yagize ati “Ni umwiherero ugomba kudufasha kubona ubunararibonye kuko muri Qatar tuzakina n’amakipe yaho dutekereza ko aturusha urwego cyangwa tunganya, bityo tukumva ari igipimo cyiza.”
Yakomeje avuga ko ari n’umwanya mwiza wo kureba urwego rw’abakinnyi ifite bityo ikamenya aho kongera imbaraga.
Ati “Ikindi uzadufasha kureba urwego rw’abakinnyi mu rwego rwo kumenya abo tugikeneye kongeramo abandi cyangwa abo tuzarekura.”
Nkusi yavuze ko itsinda barimo ritoroshye ariko atanga icyizere ko bazarivamo bakagera mu mikino ya nyuma izabera i Kigali.
Ati “Amakipe yose agera muri BAL aba akomeye bityo rero n’itsinda ryacu ntabwo ryoroshye, gusa turizeza abafana bacu ko tuzarivamo tugakomeza guhagararira igihugu cyacu.”
Ni ku nshuro ya mbere APR BBC igiye kwitabira iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo rigiye gukinwa ku nshuro ya kane.
Ikipe y’Ingabo iri mu gace ka Sahara Conference kazakinira muri Sénégal kuva tariki ya 4 kugeza 12 Gicurasi 2024 aho kugira ngo ibone itike y’imikino ya ¼ izabera mu Rwanda muri BK Arena, bizasaba ko iba mu makipe abiri ya mbere mu itsinda irimo hamwe na AS Dounes yo muri Sénégal, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.