Amakipe y’u Rwanda mu bahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23 muri Basketball y’abakina ari batatu, yasezerewe muri ¼ cy’Imikino ya All African Games ikomeje kubera i Accra muri Ghana.
Ikipe y’Igihugu y’abakobwa yasezerewe n’iya Bénin iyitsinze amanota 21 kuri 19. Wari umukino ukomeye cyane kuko iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 19-19.
Bénin yitwaye neza mu mikino yinyongera isoza umukino yatsinze u Rwanda amanota 21 kuri 19 ikatisha itike ya ½ igomba kuzahuramo na Mali.
- Advertisement -
Undi mukino urahuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Nigeria.
Ku rundi ruhande Ikipe y’Igihugu y’Abahungu batarengeje imyaka 23 nayo ntiyabashije kurenga ¼ kuko yatsinzwe na Algeria amanota 21 kuri 14.
Imikino ya ½ izahuza Botswana na Ghana ndetse Uganda izahura na Algeria.
Muri rusange, u Rwanda ntirwahiriwe n’iyi mikino kuko muyo rwitabiriye mu gusiganwa ku maguru, Amagare, Cricket, Volleyball yo ku mucanga ndetse na Basketball ya 3*3 rwacyuye umudali umwe gusa w’umuringa wegukanywe na Ingabire Diane usiganwa ku magare.