UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
Hashize 1 week
Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
Hashize 1 month
Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
Hashize 2 months
Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Hashize 2 months
Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Bamporiki Edouard yafunzwe nyuma yo gukatirwa adahari
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Bamporiki Edouard yafunzwe nyuma yo gukatirwa adahari

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 24/01/2023 saa 7:53 AM

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatawe muri yombi, atangirira gukora ibihano muri Gereza ya Nyarugenge, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa mbere taliki 23 Mutarama, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 30FRW nk’uko byatangajwe n’inteko y’urukiko rukuru rufite icyicaro gikuru i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Dr. Murangira Thierry uvugira urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) yemeje ko Bwana Bamporiki yafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ku mugoroba wo ku ya 23 Mutarama 2023, kugira ngo hubahirizwe imyanzuro y’urukiko.

Bamporiki yari yabanje gukatirwa igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu ya Miliyoni 60FRW mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Ukwakira 2022, ariko we ajurira asaba kuvanirwaho ibihano mu gihe Ubushinjacyaha nabwo bwajuriye buvuga ko yahawe ibihano bito.

- Advertisement -

Mu isomwa ry’urubanza mu rukiko rukuru, Inteko yavuze ko hahujwe ubujurire bw’impande zombi kugira ngo ziburane mu rubanza rumwe, ari narwo rwasize igifungo cya Bamporiki cyongerewe kikagera ku myaka 5 naho ihazabu ikagabanywaho Miliyoni 30Frw.

Urubanza rw’Ubujurire rwasomwe Bamporiki n’abamwunganira badahari, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Irebana na: home
UMURENGEZI January 24, 2023
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
  • Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
  • Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
  • Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
  • Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza

Hashize 1 week
Politiki

Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe

Hashize 2 months
Ubukerarugendo

Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda

Hashize 2 months
IbidukikijeImibereho

Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?