Arsene Wenger Umufaransa wamamaye nk’umutoza w’ikipe ya Arsenal, ari mu Rwanda aho azitabira Inama y’Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 muri Serena Hoteli.
Arsene Wenger yageze mu Rwand ari kumwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino, bombi bakazitabira Inama y’Inteko rusange ya CAF izayoborwa na Perezida wa CAF Dr. Patrice Motseppe.
Imwe mu ngingo zizagarukwaho muri iyi nama ni umushinga wa Miliyari y’Amadolari yo kubaka Sitade mu bihugu binyamuryango bya CAF, aho ku rutonde rw’ibihugu 56, ibihugu 22 muri byo nta Sitade mpuzamahanga bifite bizemerera kwakira amarushanwa nyafurika cyangwa indi mikino mpuzamahanga.
Arsene Wenger Ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA, ari mu Rwanda nk’uzatanga inama ku cyakorwa muri Afurika kugira ngo ruhago yaho itere imbere mu buryo bwose.
- Advertisement -
Arsene Charles Ernest Wenger yamamaye muri Arsenal aho yatangiye kuyitoza mu mwaka wa 1996 kugera mu mwaka wa 2018. Bimwe mu bihe abakunzi ba Arsenal bamwibukiraho ni ukubaka Sitade Emirates ndetse no gutwara igikombe cya Shampiyona muri 2002 adatsinzwe.