Arsenal yamuritse umwambaro mushya izakoresha mu rugo mu mwaka utaha w’imikino wa 2024-25 ku mikino yakiriye, wakozwe na Adidas iyambika ndetse ugaragaraho abafatanyabikorwa bayo barimo na Visit Rwanda.
Uyu mwambaro wamuritswe kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Gicurasi 2024. Nk’ibisanzwe ugizwe n’ibara ry’umutuku n’umweru. Ijosi ryayo rikoze nk’umuzenguruko nk’uko byari bisanzwe ku myenda iheruka.
Ufite kandi ibirango by’umuterankunga mukuru w’iyi kipe, Emirates, aho imbere ku mupira handitseho amagambo ya ’Emirates Fly Better’ aho kuba ’Fly Emirates’ nk’uko hari hashize igihe bimeze.
- Advertisement -
U Rwanda rwakomeje kwamamazwa ku kaboko k’ibumoso nk’uko bikubiye mu masezerano iyi kipe yagiranye n’u Rwanda kuva mu 2018 akanongerwa mu 2021.
Arsenal igiye kwambara umwambaro ujya kumera nk’uwo yakoreshaga mu mwaka w’imikino wa 1989-90.