UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Argentina: Yagiye kurasa Visi Perezida imbunda iranga
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruPolitiki

Argentina: Yagiye kurasa Visi Perezida imbunda iranga

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 02/09/2022 saa 8:56 AM
Visi Perezida wa Argentine, Cristina Fernandez de Kirchner, yarusimbutse nyuma y’uko umugabo witwaje intwaro yagerageje kumurasa amwegereye imbunda ikanga. 

Cristina Fernandez yariho aramutsa abamushyigikiye imbere y’urugo rwe ubwo umugabo yahingukaga mu kivunge akamutunga imbunda mu isura.

Perezida Alberto Fernandez yavuze ko iyo mbunda yari yuzuye amasasu, ariko ntibashe kuyarekura, ubwo uyu mugabo yakururaga imbarutso.

Cristina Fernandez arimo kuregwa mu rubanza rwa ruswa, ibi byabaye akiva mu rukiko. Ahakana ibyaha aregwa.

Itangazamakuru ry’aho rivuga ko uwo murashi ari umunya-Bresil w’imyaka 35, wahise afatwa agafungwa na Polisi hakaba hagikorwa iperereza ngo bamenye impamvu yabimuteye.

- Advertisement -

Mu ijambo yagejeje ku gihugu cye mu ijoro ryo kuwa kane, Perezida Alberto yamaganye iki gitero kuri visi perezida, avuga ko ari “kimwe mu bintu bikomeye” bibaye kuva igihugu cyabo cyasubira muri demokarasi mu 1983.

Alberto yagize ati: “Dushobora kutumvikana, dushobora kugira ibintu bikomeye tutumvikanaho, ariko amagambo y’urwango ntakwiye kwimakazwa kuko ahembera urugomo kandi ntabwo urugomo ruturana na demokarasi.”

Yatangaje kandi ko kuwa gatanu ari ikiruhuko mu gihugu kugira ngo abaturage “bavuge ibyo bifuza ku kurengera ubuzima, demukarasi, no kwifatanya na visi perezida”.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana uriya murashi atunze imbunda visi perezida muri sentimetero nkeya imbere y’umutwe we, ndetse akagerageza kurasa.

Christina yahise amanura umutwe, ariko nta sasu ryasohotse mu mbunda.

Mu yandi mashusho nayo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, abantu mu kivunge baboneka bagerageza gukingira uyu visi perezida.

Umuvugizi w’igipolisi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko imbunda bayisanze muri metero nkeya, uvuye aho ibi byabereye, kandi ko uyu mugabo yafashwe agafungwa.

Mu minsi ishize, abantu amagana bigaragambya bakoraniye imbere y’urugo rwa Christina w’imyaka 69, mu gihe urubanza rwe rwariho ruba.

Arashinjwa kunyereza umutungo wa rubanda mu gihe yari Perezida w’iki gihugu, hagati ya 2007 na 2015.

Mu gihe yahamwa n’ibyo aregwa, abashinjacyaha bamusabiye gufungwa imyaka 12, no gucibwa burundu muri politike.

Gusa, Christina ni perezida w’umutwe wa Sena kandi afite ubudahangarwa bw’abagize inteko ishingamategeko.

Ibi, bisobanuye ko atafungwa, uretse igihano cye gishimangiwe n’Urukiko rw’Ikirenga, cyangwa agatakaza umwanya we muri Sena mu matora azaba mu mpera za 2023.

Christina yaburanye izindi manza nyinshi z’ibirego bya ruswa, nyuma y’uko arangije manda ye nka Perezida. Umwanzuro kuri uru rubanza witezwe mu mezi make ari imbere.

BBC

Irebana na: argentina, umurengezi
UMURENGEZI September 2, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 1 month
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 5 months
Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?