UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Ani Elijah yakuwe mu mwiherero w’Amavubi ikubagahu
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Ani Elijah yakuwe mu mwiherero w’Amavubi ikubagahu

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 20/05/2024 saa 2:26 PM

Rutahizamu wa Bugesera FC, Umunya-Nigeria Ani Elijah yakuwe mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ kugira ngo abanze gushakirwa ibyangombwa byo kuba yakinira u Rwanda.

 

Elijah ni umwe mu bakinnyi bari bitabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024, aho Amavubi agiye kwitegura imikino ibiri ya Bénin na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu rutahizamu w’Umunya-Nigeria hamwe n’abandi bakinnyi bose, bahise berekeza mu Karere ka Bugesera, aho bagomba kubana mu gihe bategura imikino yombi gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

- Advertisement -

Gusa, nyuma y’igihe gito, Ani Elijah yakuwe mu mwiherero kugira ngo abanze gushakirwa ibyangombwa bizatuma akinira Ikipe y’u Rwanda dore ko yari amaze umwaka umwe gusa akina Shampiyona.

Uyu mukinnyi ntiyari yatangajwe ku rutonde rw’abahamagawe n’Umutoza Frank Spittler Torsten, ariko ku giti cye abwirwa ko azitabira umwiherero.

 

Amakuru UMURENGEZI wamenye ni uko FERWAFA yabajije mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria niba hari ikipe y’igihugu cyabo yakiniye, ibwirwa ko ntayo ndetse kuri ubu itegereje ko FIFA yamwemeza nk’umukinnyi wakinira u Rwanda, ubundi agasubira mu mwiherero.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryagize amakenga ko ibya Elijah byaba nk’ibyabaye kuri Ndikumana Danny wahamagawe muri Kamena 2023, bikarangira adakiniye u Rwanda ndetse n’uyu munsi akaba akinira APR FC nk’umunyamahanga.

Ani Elijah yashoje umwaka w’imikino wa Shampiyona y’u Rwanda anganya na Victor Mbaoma wa APR FC ibitego 15 byatumye ari bo bari ku isonga mu gutsinda byinshi.

U Rwanda ruri kwitegura imikino y’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Ani Elijah yari yitabiriye umwiherero w’Amavubi ariko yasabwe gutaha kugira ngo abanze ashakirwe ibyangombwa

Muhire Jimmy Lovely May 20, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?