UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Andrés Iniesta yasezeye gukina ruhago
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Andrés Iniesta yasezeye gukina ruhago

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 01/10/2024 saa 8:24 PM

Umunya-Espagne Andrés Iniesta yatangaje ko yamaze guhagarika umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ariko avuga ko azabishyira ku mugaragaro mu cyumweru gitaha.

 

Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Ukwakira 2024, agaragaza amashusho akurikirwa n’amagambo agira ati “vuba aha tariki ya 8 Ukwakira 2024”.

Iniesta amaze amezi abiri nta kipe afite nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye na Emirates Cultural and Sports Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

- Advertisement -

Uyu mugabo w’imyaka 40 yahisemo kudakomeza gushaka ikipe yakinira, ahubwo ahitamo kuva mu mupira w’amaguru dore ko imyaka irenga 20 amaze akina atari mike.

Yatangiye gukina umupira w’amaguru ahereye mu ikipe y’abato ya FC Barcelone mu 2000, ayimaramo imyaka ibiri mbere y’uko ajya mu nkuru mu 2002 ari na bwo yatangiye kumenyekana.

Muri FC Barcelone yavuyemo mu 2018, avamo ayitsindiye ibitego 35 mu mikino 442. Ni umukinnyi wari uzwiho gutanga imipira ivamo ibitego kuri bagenzi be ndetse no kuyobora amakipe yakiniye mu kibuga hagati.

Ari kumwe na FC Barcelone yatwaye ibikombe birimo ibya Shampiyona ya Espagne icyenda, ibya Copa del Rey bitandatu, ibya Supercopa de España bitanu, ibya UEFA Champions League bine, ibya UEFA Super Cup bibiri, iby’Igikombe cy’Isi cy’amakipe bitatu.

 

Aha yahavuye ajya muri Vissel Kobe yo mu Buyapani ayitwaramo shampiyona ya 2023, Emperor’s Cup mu 2019 ndetse na Japanese Super Cup mu 2020 mbere yo kujya muri Emirates Club.

Ikipe y’Igihugu ya Espagne na yo yayifashije gutwara Igikombe cy’Isi mu 2010 ndetse na Euro ya 2008 na 2012.

Ishyirahamwe ry’abakinnyi babigize umwuga ryamuhembye nk’umukinnyi mwiza inshuro icyenda, umukinnyi mwiza wa UEFA mu 2012 n’ibindi byinshi.

Andrés Iniesta ni umwe mu bakinnyi beza bo mu kibuga hagati babayeho mu mupira w’amaguru

Andrés Iniesta yafatanyije na Espagne kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2010

Andrés Iniesta yatwayeho igihembo cy’umukinnyi mwiza wa UEFA

Andrés Iniesta yasezeye ku mupira w’amaguru ku myaka 40

Mu bikombe yegukanye harimo na UEFA Champions League

Muhire Jimmy Lovely October 1, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 7 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 7 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 7 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 7 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?