Amakipe ya Nyarugenge mu Bagore na Musanze mu Bagabo yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Imikino y’umupira w’amaguru ku bantu bafite ubumuga (Amputee Football), nubwo umwaka utagenze neza muri rusange.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hakinwe imikino ya nyuma ku makipe yitabiriye Shampiyona ya Amputee Football, nyuma y’uko isubukuwe kuko yari yarahagaritswe kubera ibibazo byari mu mashyirahamwe areberera imikino y’abafite ubumuga.
Amakipe umunani mu bagabo niyo yahatanye mu gihe mu bagore ane ariyo yemeye gukina iyi Shampiyona.
- Advertisement -
Shampiyona yasorejwe mu Karere ka Kicukiro mu kigo cy’amashuri cya IPRC Kigali.
Imikino ya nyuma yatangijwe na Visi Perezida wa Kabiri w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Mugisha Richard, ndetse anashimangira ubufatanye bwaryo n’ubw’irya Ruhago y’Abafite Ubumuga (RAFA).
Musanze AFC yasoje umwaka w’imikino ifite amanota 21, ikurikirwa na Huye AFC yagize 16 mu gihe Bugesera AFC yagize inota rimwe gusa mu mikino 14 yakinwe.
Mu bagore, Nyarugenge WAFC yagize amanota 19 mu mikino umunani, ikurikirwa na Nyanza WAFC naho Ngoma ikaba yaragize umwaka mubi isoza nta n’inota na rimwe ibonye.
Mbere yo gusoza Shampiyona ya 2023-24, habanje kubaho n’umukino wahuje abakinnyi bawitwayemo neza bifatanyije n’Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda aribo Imanirutabyose Patrick, Gatete Fidèle na Ntambara Jean Paul bakinira Pendik yo mu Cyiciro cya muri Turkey.