Guverinoma y’u Rwanda n’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihagarariwe n’ikigo cyayo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), basinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni $ 643.8 (miliyari 605 Frw), izatangwa mu myaka itanu, mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana n’umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury.
Ku ikubitiro hatanzwe miliyoni $ 48.6 (miliyari 46.2 Frw), nk’igice cy’amafaranga azatangwa muri icyo gihe cy’imyaka itanu. Ni amasezerano akubiye mu nyandiko yiswe Development Objective Grant Agreement (DOAG).
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko ibikorwa bizashyirwamo ayo mafaranga bihura neza n’ingingo eshatu za Gahunda y’Igihugu igamije kwihutisha Iterambere (NST1), arizo iterambere ry’ubukungu, iterambere ry’imibereho y’abaturage no guteza imbere imiyoborere.
- Advertisement -
Muri iyo nkunga kandi izahabwa u Rwanda harimo n’igice cyagenewe gufasha mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwibasira Isi, no guhangana n’ingaruka gikomeje kugira ku bukungu bw’igihugu.
Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury, yavuze ko muri iyi nkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimangiye ko ikomeye ku byo yiyemeje mu kubaka ubufatanye butanga umusaruro ku mpande zombi, mu gihe u Rwanda rukomeje guharanira kugera ku ntego rwihaye.
Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko iyi ari inkunga ikomeye, kandi izunganira cyane urugendo rw’iterambere ry’igihugu.
Ati “Iyi nkunga u Rwanda ruhawe na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izibanda cyane ku buvuzi, uburezi, guteza imbere urwego rw’abikorera n’imiyoborere, inzego z’ingenzi cyane muri gahunda yacu igamije kwihutisha iterambere (NST1).”
“Ni n’ingirakamaro cyane kandi mu gushyira mu bikorwa gahunda yacu yo kuzahura ibikorwa byahungabanyijwe na COVID-19, mu rwego rw’ubukungu n’imibereho y’abaturage.”
USAID isanzwe ikorana bya hafi na guverinoma, imiryango itari iya leta, urwego rw’abikorera n’abaturage muri rusange, mu guteza imbere ubushobozi bw’u Rwanda ngo rubashe kwigira.
Bikorwa binyuze mu kuzamura ubushobozi bw’abaturage, kongerera imbaraga no kubaka urwego rw’abikorera rufite ingufu no kubaka inzego zubahiriza inshingano.