Umutoza w’Amavubi, Torsten Frank Spittler, yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bahamagariwe kwitegura imikino ya gicuti u Rwanda ruzahuramo na Botswana na Madagascar tariki ya 22 n’iya 25 Werurwe i Antananarivo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Werurwe 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bahamagawe.
- Advertisement -
Ni urutonde rw’agateganyo ruriho abakinnyi 38 barimo abakina hanze 14. Abo barimo abanyezamu bane, ba myugariro 13, abakina hagati 12 na ba rutahizamu icyenda.
Abakina mu izamu bahamagawe harimo Ntwali Fiacre, Hakizimana Adolphe, Wenseens Maxime na Muhawenayo Gad.
Ba myugariro harimo Omborenga Fitina, Akayezu Jean Bosco, Nsengiyumva Samuel, Bugingo Hakim, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Mitima Isaac na Nshimiyimana Yunusu.
Mu kibuga hagati hahamagawe Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Iradukunda Simeon, Mugisha Bonheur, Niyonzima Olivier, Rubanguka Steve, Kanamugire Roger, Byiringiro Lague, Sibomana Patrick, Niyibizi Ramadhan, Tuyisenge Arsene na Kwitonda Alain.
Ba rutahizamu bahamagawe ni Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Mugenzi Bienvenue, Sahabo Hakim, Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjili, Nshuti Innocent, Gitego Arthur na Biramahire Abedy.
Abitabajwe bose bazafasha u Rwanda kwitegura iy’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.
Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.