Ku ngoma y’umwami Yuhi wa V Musinga wayoboye u Rwanda ahasaga mu 1883 – 1944 agace ka Gitwe kari mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango kitwaga Kidaturwa. Iri zina ryaje guhinduka Nyabihanga ku ngoma y’umwami Mutara III Rudahigwa wayoboye u Rwanda 1931 kugeza 1959 bitewe n’ishyamba ry’ inzitane ryajugunywagamo imirambo ikaribwa n’impyisi zaribagamo.
Izina Gitwe ryahiswe nyuma n’abamisiyoneri bahatangirije itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi, aka gace kubaka izina rya Gitwe na magingo aya.
Ni kenshi twumva amazina y’ahantu runaka tukagira amatsiko yo kumenya inkomoko yayo.Twagiye twumva kenshi amazina nka Nyamirambo, Mburabuturo, Bweramana, Busasamana n’ahandi. Aya mazina agenda atera amatsiko abayumva bityo bakifuza kumenya inkomoko yayo.
Nanjye muri aba bagira amatsiko ndimo. Ibi byatumye nkoreshya ibilometero birenga ijana uvuye i Huye nerekeza mu Murenge wa Bweramana ni mu Karere ka Ruhango, nashakaga kumenya amateka y’ahantu bita ‘Gitwe’.
- Advertisement -
Kumva ijambo Gitwe usesenguye wumva ko ari nk’umutwe munini batubuye, yewe hari n’abibwira ko ahari byavuye ku batekamutwe benshi baba barahabaye.
Nkihagera nahasanze abasaza babiri umwe yitwa Ntamukunzi Mathias, uyu musaza afite imyaka isaga 83 ni pasiteri wahawe ikiruhuko cy’izabukuru mu itorero ry’abadiventisti. Yemeza ko izina Gitwe ntaho bihuriye na gahunda y’amatsinda yo kwiga bibiliya azwi nk’imitwe bagira muri iri torero.
Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi ni bwo Umubiligi Elie Delhove yagejeje ubutumwa bw’Abadiventisiti mu Rwanda. Akimara kuva i Kirinda ubu ni mu Karere ka Karongi akuwe muri misiyoni y’abaporotesitanti, yahise yerekeza i Nyanza asaba umwami Yuhi wa V Musinga kumuha ubutaka yatangirizaho itorero ry’abadiventisiti maze amuha ahitwa Kidaturwa ugenekereje hari mu myaka yo hagati ya 1910 na 1920.
Undi musaza wa kabiri twaganiriye, yitwa Ruhaya Isiraheli we afite imyaka 76 y’amavuko. Uyu musaza avuga ko ku ngoma y’umwami Yuhi wa V Musinga, agace ka Gitwe kari mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango Kitwaga Kidaturwa. Iri zina ryaje guhinduka Nyabihanga ku ngoma y’umwami Mutara III Rudahigwa wayoboye u Rwanda 1931 kugeza 1959.
Amateka ya hano tubwirwa n’abayazi neza akomeza avuga ko bitewe n’ishyamba ry’inzitane ryajugunywagamo imirambo yaba iy’abantu ndetse n’andi matungo yaribwaga n’impyisi zaribagamo.Iri shyamba ngo ryabaga ryuzuyemo uduhanga imitwe y’abantu
Nyuma yo kugabirwa n’Umwami aka gace Elie Delhove yabonye ko aya mazina ataberanye n’ivugabutumwa yashakaga ko rimenyekana maze ahita Gitwe.
Haba agace ka Murama ndetse n’aka Joma by’aha Gitwe twari amashyamba gusa ku buryo nta baturage bari bahatuye. Nyuma yo kuhubaka misiyoni ni bwo abaturage batangiye gutinyuka kuhatura buhoro buhoro.
Ibura ry’ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, amavuriro n’ibindi ni bimwe mu byari byaradindije iterambere ry’abatuye kera i Gitwe. Uyu ni Rwema Justin udatinya kuvuga ko bivurizaga mu Karere ka Karongi bahana imbibi bityo bagakora urugendo rurerure bajya kwivuza.
Mu myaka mike ishize Gitwe yagejejwemo ibikorwa by’amajyambere muri buri ruhande kandi koko byahinduye ubuzima bw’abahatuye. Gitwe ubu ni ho hari ibitaro by’akarere ka Ruhango, hari Kaminuza amashuri ya Segonderi, amazi, umuriro w’amashanyarazi yambukiranya urugo ku rundi n’ibindi. Ibi bituma abaturage bahatuye bemeza ko ari wo mugi ukomeye aka karere gafite.
Gusa nyuma yo guhagarika amashami amwe muri Kaminuza ya Gitwe byatumye urujya n’uruza ruhagabanuka. Ibi babiheraho basaba ubuyobozi kugira icyo bakora maze bagakomeza gukora nk’ uko byahoze bakiteza imbere
Ngayo amateka ya Gitwe. Iri zina si umurenge, si akagali cyangwa umudugudu. Aka gace abahagenda bemeza ko ku munsi w’isabato wahanogonorerwa n’isari kuko nta duka wapfa kubona rifunguye kuko hejuru y’ijanisha rya 90% ku bahatuye bose ari abakirisitu b’abadiventiste b’umunsi wa karindwi.
RBA