UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 weeks
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Amakipe 39 niyo azitabira icyiciro cya Gatatu
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Amakipe 39 niyo azitabira icyiciro cya Gatatu

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 16/02/2024 saa 2:38 PM

 

Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu iteganyijwe gutangira mu mpera z’icyumweru, izitabirwa n’amakipe 39 aho kuba 57 nk’umwaka ushize w’imikino.

 

Ni ku nshuro ya kabiri iki cyiciro kigiye gukinwa, aho hazaba hashakwa ikipe zizajya mu Cyiciro cya Kabiri nyuma ya Tsinda Batsinde na City Boys zabikoze umwaka ushize.

- Advertisement -

Shampiyona ishize yari yitabiriwe n’amakipe 53 ariko uyu mwaka izitabirwa na 39 kubera ko amwe atujuje ibisabwa. Kuri iyi nshuro kandi amakipe yemerewe kongeramo abakinnyi b’abanyamahanga batatu ndetse n’itegeko ryo kugira abakinnyi batanu bari munsi y’imyaka 20 ryakuweho.

 

Komiseri Ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Turatsinze Amani Evariste, yatangarije UMURENGEZI.COM  ko bishimira uko umwaka wa mbere wagenze ndetse biteguye ko n’uyu ugomba kuba mwiza kurushaho.

Ati “Umwaka ushize kwari ukugerageza ariko wagenze neza. Uyu mwaka twarafunguye ngo amakipe yose ahatane uko abyifuza. Itegeko rivuga ko amakipe agomba kugira abakinnyi batanu batarengeje imyaka 20 ryavuyeho ndetse n’abanyamahanga bagizwe batatu.”

 

Yakomeje avuga ko iyi shampiyona yahaye abakinnyi biganjemo abo mu ntara kubona aho bakinira ndetse no kugaragaza impano zabo.

Iyi shampiyona izafungurwa ku mugaragaro ku wa Gatandatu, tariki 17 Gashyantare 2024 aho GS Saint Paul izahura na Muganza FC i Bugarama mu Karere ka Rusizi.

 

Umwaka ushize, City Boys na Tsinda Batsinde nizo zazamutse mu Cyiciro cya Kabiri

 

Iri rushanwa rizakinwa muri zone eshanu amakipe aherereyemo ariyo Umujyi wa Kigali, Iburasirazuba, Amajyepfo, Iburengerazabu n’Amajyaruguru. Aho amakipe ari menshi yashyizwe mu matsinda abiri.

Amakipe abiri ya mbere muri buri zone arahura akishakamo abiri azazamuka mu Cyiciro cya Kabiri. Tsinda Batsinde niyo yegukanye Igikombe cya Shampiyona itsinze City Boys yombi azamuka mu Cyiciro cya Kabiri.

 

Tsinda Batsinde yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya mbere

Muhire Jimmy Lovely February 16, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 7 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 7 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 7 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 7 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?