Bamwe mu baturage baturuka mu turere tugize ifasi y’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze ari two Musanze, Gakenke na Burera, barinubira serivisi mbi bahabwa n’uru rukiko, zirimo no kwitabira umunsi w’iburanisha cyangwa isomwa ry’urubanza, bahagera bagategereza igihe kirekire nta n’umwe urakirwa ngo ahabwe serivisi zamuzanye.
Kuri uyu wa kane, tariki ya 20 Gicurasi 2021, ubwo UMURENGEZI.COM wageraga ku rukiko rwisumbuye rwa Musanze, wahasanze bamwe baturage bari baje gusomerwa imanza nk’umunsi bahawe n’abacamanza, bawutangariza ko bahageze bagategereza, isaha bahawe ikagera nta mucamanza barabona, ndetse ngo n’igihe aziye akavuga ko imanza zitagisomwe, ko zizasomwa ubutaha, bakibaza impamvu umuriro cyangwa murandasi (internet) bibura ku munsi barasomerwa urubanza.
Bamwe mu baturage bari bumiwe, kubera kurambirwa gutegereza
Habimana Ignace umwe mu bari baje kumva isomwa ry’ urubanza rw’umuvandimwe we yagize ati, “Nari naje kumva isomwa ry’urubanza, twari twahawe isaha ya saa cyenda (15h00) ko aribwo ruzasomwa, none saa kumi na makumyabiri (16h20) zageze nta mucamanza turabona n’igihe aziye atubwira ko habayeho ibura ry’umuriro na konegisiyo(connection) ya interineti.“
- Advertisement -
Undi muturage utifuje ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we yagize ati, ‘‘Nari naje kumva isomwa ry’urubanza ku nshuro ya kabiri, kuko ubwa mbere isomwa ryarwo ryasubitswe tubwirwa ko ruzasomwa uyu munsi kuwa 20 Gicurasi 2021 saa cyenda z’umugoroba, ariko twahageze turicara turategereza bigera aho turambirwa, dore ko umucamanza yahageze saa kumi n’iminota makubyabiri (16h20) n’igihe yaziye yongeye aratubwira ati: ‘rurasubikwa.’ Ubu twashobewe ntituriyumvisha uburyo ibibazo by’umuriro na konegisiyo ya interineti bibura umunsi harasomwa imanza.“
Abaturage nyuma yo gutegereza umucamanza hafi isaha n’igice, yaje ababwira ko imanza zabo zitagisomwe
Kabagema Simon utuye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, yavuze ko yahagaritse akazi kose yari gukora uwo munsi kugira ngo atica isaha bahawe n’umucamanza, akiyemeza akaza n’amaguru aje kumva isomwa ry’urubanza rw’umuturanyi we, ngo bikarangira umunsi we ubaye imfabusa kubera ko icyari cyamuzinduye ntacyo yabonye.
Ati, ‘‘Guhabwa isaha n’umucamanza yarangiza akaza nyuma y’isaha n’igice ku isaha yari yatanze, n’igihe aziye akavuga ko imanza zabo zizasomwa ubutaha, biba ari ukwica gahunda z’abantu.’’
Agahinda kari kose ku maso ya Kabagema Simon, nyuma yo gukora urugendo rurerure n’amaguru agasubirayo atumvishe icyamuzinduye
Aba baturage bavuga ko kuba hari abaturuka kure cyane, bigakubitiraho kutubahiriza isaha yatanzwe ku bacambanza n’isubikwa ry’isomwa ry’imanza bibagora cyane, ari naho bahera basaba ko iyi mikorere yavugururwa.
Nsengiyumva Felicien Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Musanze, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa UMURENGEZI.COM kuri iyi mitangire mibi ya serivisi aba baturage binubira, yagize ati, ‘‘Niba koko ibivugwa n’abaturage ari byo, byaba bibabaje cyane kandi biteye agahinda, kuko ubundi iyo habayeho impinduka ku bijyanye n’urubanza, umucamanza agomba kubimenyekanisha mbere y’igihe kandi akabitangira n’ubusobanuro.’’
Nsengiyumva Felicien Perezida w’urukiko rwisumvuye rwa Musanze
Nsengiyumva asaba abaturage bahuye n’ibi bibazo kujya bagana ubuyobozi bw’urukiko, bityo bagahabwa serivisi nziza, gusa ntiyifuje kugira icyo avuga ku bihano bishobora guhabwa abacamanza b’uru rukiko bagaragarwaho n’iyi mitangire mibi ya serivisi ku babagana.
Itegeko No 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019, ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, Umutwe wayo wa 7 uvuga ku isomwa ry’urubanza mu ngingo yaryo ya 138 igira iti, ‘‘Urubanza rwose rugomba gusomwa rwanditse mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30), uhereye igihe iburanisha ryasorejwe. Iyo bitabaye ibyo, umucamanza cyangwa abacamanza baruburanishije bafatirwa ibihano byerekeranye n’imyitwarire mu kazi.
Impamvu zatumye urubanza rudasomwa mu minsi mirongo itatu (30) zigaragazwa muri kopi y’urubanza. Iyo umwe mu baburanyi atigeze amenyeshwa umunsi w’isomwa ry’urubanza cyangwa se ngo abe yarahagarariwe, amenyeshwa n’umwanditsi w’urukiko cyangwa umuhesha w’inkiko uko urubanza rwaciwe hakurikijwe amategeko asanzwe agenga imenyesha ry’inyandiko z’urukiko.’’