Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, cyatangaje ko abitabira ibirori bitandukanye mu Rwanda birimo, inama, ubukwe, kwiyakira n’andi mahuriro bibera muri hoteli bagomba kuba bapimwe COVID-19.
Mu itangazo riri kugaragara ku mbuga nkoranyambaga rigaragaza ko hoteli zigomba kwita ku bintu bitandukanye kuko zakira abazitabiramo ibirori birimo ubukwe ndetse n’inama bagomba kuba bapimwe COViD-19 byibura mu masaha 72, ibipimo byagaragaje ko batayanduye, ibi kandi ngo bigomba gutangirana n’itariki ya 28 Kanama 2020.
Gusa ku babukora uyu munsi n’ejo bagomba kwerekana ko bakoresheje iri suzuma nubwo baba batarabona ibisubizo by’uko bahagaze. Gupimwa iki cyorezo bikaba bikorwa ku madolari 50 ya Amerika.
Abafite hoteli zizaberamo ibyo birori bagomba kohereza kuri kigo gishinzwe ibijyanye n’inama n’amakoraniro RCB, ibijyanye n’izina ry’ibirori bigiye kuhabera, igihe bibera, icyumba biberamo n’ubushobozi bwacyo, nimero z’abitabira ndetse n’amazina yabo.
- Advertisement -
Ikirenzeho ni uko ikigo RCB ari cyo kigomba gutanga uruhushya rw’uko ibyo birori biba.
Abitabira ibi birori kandi ngo bagomba no kubahiriza andi mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yabaye tariki 26 Kanama 2020, hatangajwe ingingo ivuga ko ibijyanye n’inama n’amateraniro bizajya biba hubahirijwe amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu Rwanda n’izindi zirimo RDB.
Kugeza ubu, hari abibaza niba amateraniro y’abasenga nayo atazasabwa kuba abayahuriramo batipimishije icyo cyorezezo.