Hirya no hino ku Isi, abantu batuye mu Mijyi itandukanye cyane cyane iyo mu bihugu byateye imbere, birabagora gutandukanya amanywa n’ijoro, ahanini biturutse ku matara yo ku mihanda amurika mu gihe cy’ijoro.
Amatara yo ku mihanda azwi nka “Public lighting”, afitiye akamaro kenshi abatuye n’abagenda mu mijyi, kuko yongera umutekano w’ibintu n’abantu, ubwiza bw’umujyi, n’ibindi byinshi.
N’ubwo ibyiza by’aya matara ari byinshi, impuguke mu buzima ziratanga impuruza ku buzima bw’abantu batuye mu mijyi, cyane cyane abaturiye imihanda ifite amatara arara yaka.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Globalnews.ca, rwifashishije impuguke zitandukanye mu buzima, mu nkuru yarwo yasohotse tariki ya 04 Mata 2018, rugaragaza zimwe mu ngaruka ziterwa no kurara ahantu urumuri rw’amatara yo ku mihanda rugera.
- Advertisement -
Bati: “Urumuri ruturuka ku matara yo ku mihanda, iyo rugera mu cyumba uraramo, rutuma udasinzira neza. Iyo bibaye igihe kirekire bigira izindi ngaruka ku buzima bw’abantu.”
Izi mpuguke mu buzima kandi zikomeza zivuga ko uretse kudasinzira neza, aya matara yangiza amaso cyane cyane ayaka urumuri rw’umweru.
Bati: “Iyo ubonye urumuri rw’itara rusa n’umweru, ruba rwageze mu jisho rusa ubururu. Iri bara ry’ubururu ryangiza igice cy’ijisho cyitwa “RETINA”, byamara igihe bigatera uburwayi bw’amaso.”
Impamvu izi mpuguke zitanga impurza ku bantu batuye n’abakorera mu mijyi, zishingiye ku kuba amatara menshi yo mu mijyi azwi nka “LED”(Light Emmiting Diods), yiganjemo rya bara ry’ubururu ryangiza amaso.
N’ubwo amatara yo ku mihanda ari meza, Abashakashatsi bagira inama ababishinzwe ko bakwiye gukoresha amatara afite ibara risa n’urumuri rw’ukwezi, kuko ari ryo ritagira ingaruka mbi nyinshi ku bantu, inyamanswa n’ibimera.