Mu gihe u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe by’amatora akomatanyije (ay’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko shinga Amategeko), ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024, Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yasezeranyije Abanyarwanda n’inshuti zabo, kuzihaza muri byose mu gihe yaramuka atorewe kuyobora u Rwanda.
Tariki ya 24 Kamena 2024, ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byari bigeze ku munsi wabyo wa gatatu, kuri sitade ya Ngororero, Paul Kagame yashimangiye icyizere afitiye u Rwanda, yemeza ko rufite ibyangombwa byose byo kwibeshaho rudategereje ak’i muhana.
Ati, “Abanyarwanda nk’ahandi muri Afurika, hari igihe twamenyereye ubukene, ko tugomba kuba abakene, tugomba kubaho mu mwiryane, ko dutungwa na ba bandi ndetse n’Imana gusa. Kuki ari abandi, bakaba Imana gusa? Twe turi he? Natwe tugomba kwitunga. Abandi n’Imana bakagira aho bahera.
Amateka twubatse muri iyi myaka 30 ishize, icyangombwa ni uguhera ku ruhare rwacu. Ntibitubuza kubana n’abandi, ntibitubuza gufashwa n’abandi, ntibinabuza ko Imana itwibuka ko turi abayo.”
- Advertisement -
Akomeza agira ati, “Imana yaduhaye byose; amaboko, ubwenge, igihugu cyiza nk’iki, usibye abaje bakaducamo ibice iyo nzira turimo. Turashaka gushimangira iyo myumvire, kwikorera no kugerageza ibyo dushoboye duhereye ku byo dufite. Icya mbere igihugu gifite ni mwebwe. Birashaka ngo tube duhari bitari inkuru. Niba imyumvire ari iyo, ubwo guhitamo birakomeye koko?”
Perezida Kagame, yahumurije abatuye Ngororero n’abanyarwanda bose muri rusange, abizeza ko ibikorwa byo guhungabanya umutekano byakozwe n’abacengezi nyuma gato ya Jenoside, bitazongera ukundi.
Ati, “Twabishyize iruhande, tubishyize iruhande, ntabwo byakongera rwose! N’abakomoka muri ibi bice nk’umwe cyangwa babiri bagana muri ziriya nzira, turabihorera ngo bazitsinde.”
Paul Kagame, kandi yasezeranyije Abanyarwanda n’inshuti zabo kuzihaza muri byose, muri iyi manda y’imyaka itanu mu gihe yaramuka atorewe kuyobora u Rwanda.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, ubwo yagezaga umushinga w’ingengo y’imari ya 2024-2025, ku Nteko ishinga Amategeko imitwe yombi, yatangaje ko u Rwanda rugeze ku kigero cya 83.2%, mu kwihaza mu ngengo y’imari, harimo 60% azaturuka imbere mu gihugu, 23.2% y’inguzanyo zizishyurwa na Leta, ndetse na 12.7% y’Inkunga n’impano by’amahanga.
Nuko nuko