UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 15/08/2024 saa 8:50 PM

Bamwe mu baturage baturiye n’abakoresha umuhanda uherereye mu mujyi wa Musanze, batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zirambaraye mu muhanda no mu nzira y’abanyamaguru, ikibazo aba baturage bemeza ko kimaze hafi imyaka ibiri.

Ni nsinga z’amatara yo ku muhanda wa kaburimbo Kabaya-Groupement, zangijwe n’impanuka z’imodoka mu bihe bitandukanye nk’uko byemezwa na bamwe mu babonye izo mpanuka ziba, ndetse n’abahaturiye, bakaba batewe impungenge no kuba zabambura ubuzima.

Bamwe mu  baganiriye na Umurengezi.com batangaza ko usibye, kuba bo ari bakuru, impungenge ku bana babo zitabura, kuko ngo hari n’ubwo umwana yabikinisha atazi ingaruka bishobora kumugiraho, zirimo no kuhatakariza ubuzima.

Ahishakiye Françoise, umwe muri aba baturage, avuga ko ahorana igishyika cyo kuzabura ubuzima bw’umwana we, kuko ngo akunda kuhanyura ari gukina n’abandi bana.

- Advertisement -

Ati, “Mudutabarize rwose, iki kibazo mureba kiraduhangayikishije nk’ababyeyi dufite abana bato. Izi nsinga zishinyitse gutya, zirimo umuriro kandi ni mu nzira y’abanyamaguru.

Abana bacu birirwa bahanyura tukagira igishyika ko bazahaburira ubuzima. Ikimpangayikishije kurushaho ni ukuntu mbona bidasanwa kandi bimaze igihe byangijwe n’impanuka z’imodoka mu bihe bitandukanye, kuko hari n’ibigiye kumara hafi imyaka ibiri bidasanwe.”

Kuba insinga z’amashanyarazi zibereye mu muhanda, bitera impungenge ababyeyi

Ibi kandi ni ibishimangirwa na Nteziyaremye Augistin, nawe ukoresha uyu muhanda umunsi ku wundi, aho avuga ko abona harabaye uburangare bw’abayobozi babishinzwe, agatunga agatoki ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG, ishami rya Musanze.

Ati, “Njyewe ibi byose byangiritse ndeba, kuko nkunda kugenda hano cyane. Amatara 2 ya mbere yangijwe n’imodoka zigisha gutwara ibinyabiziga, irindi ryagonzwe ari nijoro n’imodoka yakoze impanuka ntiyamenyekana neza, mu gihe andi atatu ya nyuma yangijwe n’impanuka y’imodoka yari itwawe n’umuntu bivugwa ko yari yasinze, hakaba hagiye gushira amezi arenga atatu.”

Akomeza agira ati, “Kuba hashize iki gihe cyose bidasanwa njyewe mbibonamo uburangare bw’abayobozi, bwo kutita ku bikorwa remezo, kuko ntibyumvikana ukuntu amatara ari ku muhanda nyabagendwa yangirika hagashira imyaka hafi ibiri atarasanwa.”

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri izi mpungenge zigaragazwa n’abaturage, ntibyadukundira, kuko inshuro zose twahamagaye Bwana Batangana Regis, Umuyobozi wa REG ishami rya Musanze atatwitabye, ndetse n’ubutumwa bugufi twamuhaye atabusubije, kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.

Nubwo abaturage bagaragaza impungenze z’amashanyarazi, uyu muhanda ugaragaraho ibindi bibazo by’iyangirika ry’ibikorwa biwushamikiyeho, nk’aho usanga ibyuma bikumira impanuka bigenda byaginzwa, ndetse yaba n’inzira z’abanyamaguru n’izitwara amazi nabyo bikaba byarangiritse.

Amapoto n’insinga biri mu nzira y’abanyamaguru

Irebana na: home
Emmanuel DUSHIMIYIMANA August 16, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

Hashize 1 week
Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 3 weeks
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 months
Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?