Bugesera FC yasinyishije abakinnyi bashya bane, barimo myugariro w’iburyo Mucyo Junior Didier uvuye muri Rayon Sports.
Nyuma y’uko bisabye umunsi wa nyuma kugira ngo ikipe ya Bugesera FC irokoke kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 2023/24, iyi kipe ikomeje gushyiramo imbaraga nyinshi mu kwiyubaka ngo itazongera gukubitika.
Kuri uyu wa gatatu ni bwo iyi kipe yambara oranje n’umukara yatangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ayo ko yamaze kwibikaho abandi bakinnyi bashya.
Muri abo bakinnyi berekanye harimo myugariro w’iburyo Mucyo Junior Didier wakiniraga Rayon Sports. Si ubwa mbere uyu musore w’i Nyagatare akiniye iyi kipe kuko ari yo yavuyemo mu 2022 ubwo we na bagenzi be Ganijuru Elie na Rafael Osaluwe berekezaga muri Rayon Sports.
- Advertisement -
Junior Didier yabonye umwanya wo gukina mu mwaka we wa mbere akigera muri Murera, ariko nyuma y’aho iyi kipe iguriye Serumogo Ally bakina ku mwanya umwe ntiyongeye gukina kenshi. Ibi byatumye ubwo yageraga ku musozo w’amasezerano ye batarifuje kumwongerera andi, na cyane ko baguze Fitina Omborenga. Uyu musore yari aherutse kugaragara muri As Kigali yasubukuye imyitozo, none birangiye asubiye i Bugesera.
Iyi kipe y’Akarere ka Bugesera kandi yasinyishije abandi bakinnyi batatu b’Abarundi, Ndayogeje Gérard ukina mu kibuga hagati na myugariro wo hagati Ciza Jean Paul baturutse muri Mukura VS n’umunyezamu Arakaza MarcArthur wavuye muri Etincelles FC.
Aba biyongereye ku baherutse gusinya, barimo rutahizamu Bizimana Yannick wavuye muri APR FC n’umunyezamu Mfashingabo Didier wavuye muri Sunrise FC.
Bugesera FC ikomeje imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024/25. Izatangira yakira Amagaju FC ku mukino wa mbere uzaba ku wa 15 Kanama 2024.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW