UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Rayon Day :Umukino wa Rayon Sports WFC na Kawempe Muslim Ladies wakuweho
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Rayon Day :Umukino wa Rayon Sports WFC na Kawempe Muslim Ladies wakuweho

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 30/07/2024 saa 12:42 PM

Umukino wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports y’abagore na Kawempe Muslim Ladies yatwaye shampiyona ya Uganda ntabwo ugikinwe kuri Rayon Sports Day nk’uko byari biteganyijwe.

 

Amakuru Ikinyamakuru UMURENGEZI  gifite ni uko gahunda nyinshi mu zari zateganyijwe gukorwa ku munsi w’Igikundiro zizagumaho nubwo ikipe ya Rayon Sports itagikoreye ibirori kuri Stade Amahoro, gusa imwe muri nke zitazakorwa ni umukino wa gicuti w’ikipe z’abagore.

Ikipe ya Rayon Sports y’abagore ikomeje imyiteguro y’imikino ya CAF Champions League nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona ihigitse As Kigali.

- Advertisement -

Iyi ikaba iri mu itsinda rya mbere aho iri kumwe na Commercial Bank of Ethiopia, Kenya Police Bullets FC, Yei Joint FC yo muri Sudani y’Epfo ndetse na Warriors FC yo muri Zanzibar.

 

Iyi mikino izabera muri Ethiopia iteganyijwe tariki 17 Kanama kugeza 4 Nzeri 2024. Ikipe izaba iya mbere muri iri rushanwa, nyo izabona itike yo gukina Champions League (TOTAL Energies CAF Women’s Champions League).

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024, ni bwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko gahunda bwari bufite yo gutegurira ibirori kuri Stade Amahoro yahindutse aho byashyizwe kuri Kigali Pelé Stadium.

Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko ari icyemezo cyafashwe nyuma y’uko babwiwe ko iki kibuga hari izindi gahunda z’ingenzi zizaberayo, gusa ko ari ibintu bumvise kuko bari banabibwiwe mbere ubwo bemererwaga ikibuga.

Rayon Sports y’abagore ntigikinnye na Kawempe Muslims.

Muhire Jimmy Lovely July 30, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?