UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Tennis : Cercle Sportif de Kigali yegukanye irushanwa ryateguwe na I&M Bank
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Tennis : Cercle Sportif de Kigali yegukanye irushanwa ryateguwe na I&M Bank

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 29/07/2024 saa 8:15 PM

Cercle Sportif de Kigali yegukanye irushanwa rya Tennis rihuza amakipe (Clubs) ryiswe ‘I&M Bank (Rwanda) Plc. Inter-Club Tennis Tournament’ ryabaga ku nshuro ya mbere.

 

Iri rushanwa ryasojwe ku Cyumweru, tariki 28 Nyakanga 2024 ryitabiriwe n’amakipe ane ariyo Nyarutarama TC, Cercle Sportif de Kigali, Ecology TC na Kigali Combined.

Iri rushanwa ryari rimaze iminsi icyenda ribera ku bibuga bitandukanye, ryasojerejwe ku bya La Palisse i Nyamata ahabereye imikino ya nyuma.

- Advertisement -

Cercle Sportif de Kigali yegukanye irushanwa n’amanota 43, ikurikirwa na Ecology TC yagize 39, Nyarutarama TC yagize 29, mu gihe Kigali Combined yagize amanota 25.

Mu bakinnyi ku giti cyabo, Kwizera Evelyne yahize abandi nyuma yo kugira amanota 84 mu mikino yose yakinnye.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda PLC, Benjamin Mutimura yateye inkunga iri rushanwa yavuze ko biteguye kubikomeza ndetse no kurigeza ku rwego rukomeye.

Ati “Ni inshuro ya mbere duteye inkunga irushanwa rya Tennis ariko twishimiye cyane uko ryagenze. Twiteguye gukomeza iyo gahunda ndetse no kureba uko ryazamurirwa urwego.”

Abaryitabiraga banasobanurirwaga serivisi zitandukanye zitangwa n’iyi banki ndetse n’ubukangurambaga butandukanye ifite muri iyi minsi nka ryoshya iwawe ifasha abantu kubona ibikoresho bitandukanye byo mu rugo, aho amezi atandatu ya mbere wishyura nta nyungu.

 

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste yashimye I&M Bank yatumye iri rushanwa rishoboka avuga ko umwaka utaha rizongerwamo ibyiciro.

Ati “Buri gihe dushima abikorera badufasha kongera amarushanwa kuko niho iterambere ry’umukino rizingiye. Nashimishijwe nuko I&M Bank yavuze ko rizaba ngarukamwaka.”

Yakomeje agira ati “ Umwaka utaha rizategurwa neza ndetse rishyirwemo ibyiciro byose nk’ababigize umwuga, abana batarengeje imyaka 12,14 na 18 ndetse n’ibindi.”

Biteganyijwe ko umwaka utaha kandi ibihembo bizongerwa ndetse hakongerwamo n’ibikoresho bitandukanye byifashijwa muri uyu mukino.

Iri rushanwa ryakinwe mu byiciro birindwi bitandukanye aho mu bagabo n’abagore hakinwe umwe kuri umwe, abakina ari babiri, abavanze (abagabo n’abagore) ndetse n’ababigize umwuga n’abakuze.

Uwari uhagarariye Cercle Sportif yakira igikombe yegukanye

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste ashyikiriza uwari uhagarariye Cercle Sportif de Kigali igikombe cyo guhiga andi makipe

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda PLC, Benjamin Mutimura yavuze ko iri rushanwa rizakomeza kuzamurirwa urwego

Kwizera Evelyne wahize abandi mu gukina umwe kuri undi ashyikirizwa igihembo

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste yashimye I&M Bank yatumye iri rushanwa rishoboka

Mu babigize umwuga, Ishimwe Claude yitwaye neza

Aba-Kapiteni b’amakipe yitabiriwe bashyikirizwa ishimwe ryo kwitabira

Muhire Jimmy Lovely July 29, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?