Rutahizamu Mugunga Yves uheruka gutandukana na Kiyovu Sports yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Gorilla FC.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27, umwaka ushize yawukinnye muri Kiyovu Sports ariko ntabwo yarambyemo kuko baje gushwana ntibakomezanya kubera ibibazo byo kutishyurwa imishahara.
Mugunga yari yerekeje mu Urucaca avuye muri APR FC yari amazemo igihe kinini. Icyakora kwerekeza muri Gorilla FC bizamusaba gukora cyane kugira ngo abone umwanya ubanza mu kibuga kubera abakinnyi bawuhanganiye.
- Advertisement -
Iyi kipe ni imwe mu zagannye isoko kare ndetse inagura abakinnyi barimo Nduwimana Franck, Karenzo Alexis, Muhawenayo Gad, Manzi Patrick, Uwimana Kevin, Shyaka Jean Derrick, Ntwari Evode na Moussa Omar.
Gorilla FC izitegurira umwaka w’imikino i Rubavu
Kuri uyu wa Mbere, tariki 29 Nyakanga 2024 Gorilla FC yerekeje mu Karere ka Rubavu kuhakomereza imyiteguro y’umwaka mushya w’imikino uteganyijwe gutangira tariki 15 Kanama 2024.
Ni umwihererero w’iminsi irindwi kuko izawusoza ku Cyumweru, tariki 4 Kanama 2024.
Muri icyo cyumweru izakinamo imikino itatu ya gicuti irimo uwa mbere izahuramo na Etincelles FC ku wa Kabiri, tariki 20 Nyakanga. Uwa kabiri izakina na AS Brésil de Goma ku wa Gatatu, mu gihe uwa nyuma izahura na Rutsiro FC ku wa Gatandatu, tariki 3 Kanama 2024.
Gorilla FC imaze gukina imikino ya gicuti ibiri. Irimo uwo yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 ndetse ni uwo yanganyijemo na Rayon Sports igitego 1-1.