UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Perezida Kagame na Infantino bagiranye ibiganiro
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Perezida Kagame na Infantino bagiranye ibiganiro

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 26/07/2024 saa 8:58 PM

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 mbere y’ibirori byo gufungura Imikino Olimpike, Perezida Paul Kagame yahuye n’umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’ Umupira w’Amaguru ku Isi, Gianni Infantino, baganira ku buryo bwo gukomeza kwagura ubutwererane n’amahirwe mashya yo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

 

Ibiro by’umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Paul Kagame yahuriye na Gianni Infantino ku biro bishya bya FIFA byubatswe i Paris baganira ku mubano mwiza ukomeje ndetse n’amahirwe mashya ahari yo gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

 

- Advertisement -
Infantino yakiriye Perezida Kagame mu biro bishya bya FIFA biri i Paris

Infantino yakiriye Perezida Kagame mu biro bishya bya FIFA biri i Paris

Ibi biganiro byabo byabaye mbere yo gutangiza ibirori byo gufungura imikino Olempike rigiye guhuriza hamwe abakinnyi barenga ibihumbi 10 mu marushanwa atandukanye.

Perezida Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Abayobozi b’imiryango Mpuzamahanga, abahagarariye imikino itandukanye n’abandi, ku wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, bitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byateje imbere siporo kikaba ari Igihugu gifitanye imikoranire myiza na FIFA mu guteza imbere umupira w’amaguru.

Infantino yashimye Perezida Kagame ku guteza imbere Ruhago mu Rwanda

Infantino yashimye Perezida Kagame ku guteza imbere Ruhago mu Rwanda

Umuyobozi wa Fifa Gianni Infantino yavuze ko u Rwanda ari Igihugu cyiza cyateje imbere ruhago kandi ko Umukuru w’Igihugu yumva neza akamaro k’umupira w’amaguru mu ngeri zitandukanye.

Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa FIFA Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu birori byo kwakira abanyacyubahiro bitabiriye itangizwa ry’Imikino Olimpike 2024.

Infantino yageneye Kagame impano

Infantino yageneye Kagame impano
Infantino yashimye uruhare rwa Perezida Kagame mu kwereka amahanga akamaro k’umupira w’amaguru.
Bagiranye ibihe byiza

Muhire Jimmy Lovely July 26, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?