Ikipe ya Rayon Sports y’abari n’abategarugori yisanze mu itsinda A mu guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CAF Champions League mu bagore.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga ni bwo i Cairo mu Misiri ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) habereye tombola y’amatsinda amakipe azakiniramo mu gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’iri rushanwa rihuza abahize abandi iwabo.
Ni tombola yasize Rayon Sports WFC yisanze mu itsinda A hamwe na CBE FC yo muri Éthiopie, Yei Joints Stars FC yo muri Sudani y’Epfo, Kenya Police Bullets FC na Warriors Queens FC yo muri Zanzibar.
- Advertisement -
Itsinda B ryo ririmo Simba Queens FC yo muri Tanzania, PVP Buyenzi y’i Burundi, Minnows FAD FC yo muri Djibouti na Kawempe Muslim FC yo muri Uganda izakina Rayon Sports WFC ku Munsi w’Igikundiro.
Iyi mikino yo gushaka itike yo gukina CAF Champions League, mu gace ka CECAFA izabera i Addis Ababa muri Ethiopia, kuva tariki 18 Kanama kugeza tariki ya 4 Nzeri 2024.
Irushanwa nyirizina rya CAF Champions League mu bagore rizakinwa n’amakipe atandatu. Amakipe ane ni azaba aya mbere mu bice bine by’umugabane azabanza guhataniramo, ari byo CECAFA irimo Rayon Sports yo mu Rwanda, UNAF, UNIFFAC na WAFU.
Izi kipe enye ziziyongeraho Mamelodi Sundowns yatwaye igikombe cy’umwaka ushize ndetse n’indi kipe imwe izakira irushanwa; zose hamwe zibe esheshatu zizahatana mu mpera z’umwaka kugira ngo hamenyekane izegukana igikombe.