Ku nshuro ya 30, u Rwanda rwizihije umunsi wo kwibohora wabereye ku rwego rw’igihugu muri sitade amahoro, urubyiruko ruhabwa umukoro.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, waranzwe n’ibikororwa bitandukanye byiganjemo imyiyerekano (Akarasisi) y’ingabo z’igihugu.
Ni umunsi ngaruka mwaka guhera 1994, ukaba urangwa no gushimira abagize uruhare mu kubora igihugu, yaba abariho n’ababuze ubuzima bitangira igihugu.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango ndetse n’abanyarwanda muri rusange, Perezida Paul Kagame yahaye ubutumwa urubyiruko, agaruka ku mukoro bafite mugutuma u Rwanda rukomeza gutera imbere.
- Advertisement -
Ati, “Ubu butumwa, ndabubwira cyane cyane urubyiruko rw’iki gihugu cyacu, nibanda cyane kubavutse mu myaka 30 ishize cyangwa mbere yaho gato bakiri bato.
Iki gihugu, nimwe mugomba kukirinda, mukakirwanirira bityo kigakomeza gutera imbere.”
Urubyiruko rugize umubare munini w’abanyarwanda, akaba ariyo mpamvu mu mbwirwa ruhame umukuru w’igihugu avuga kenshi, akunze kurugarukaho, kuko rufatwa nk’imbaraga zubaka igihugu iyo rukoreshejwe neza cyane ko n’ababohoye u Rwanda bari biganjemo urubyiruko.
Ibarura Rusange rya Gatanu ku mibereho n’imiturire y’Abanyarwanda ryaragaragajeko Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 25 barenga 58%, mu gihe abari munsi ya 30 barenga 65%.