Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryasabye abaturage kuzashyira igikumwe ahari inyoni ya Kagoma, mu rwego rwo kuyishyigikira mu Matora y’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite.
Ubwo bari bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Rutsiro na Karongi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 03 Nyakanga 2024, bakiriwe n’imbaga y’abaturage, ubona ko babishishyimiye ku rwego rwo hejuru.
Bakigera mu karere ka Rutsiro, bakiriwe n’umuyobozi w’aka karere, Kayitesi Dativa, wavuze ko bishimiye kwakira Kandida Perezida w’Ishyaka Green party Dr Frank Habineza ndetse n’abarwanashya.
Ati, “Tubahaye ikaze iwacu Rutsiro, tubijeje umutekano usesuye, n’akanya ko kubwira abaturage imigabo n’imigambi yanyu, ahasigaye n’amahitamo yabo.”
- Advertisement -
Ntezimana Jean Claude, ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Green party Rwanda, yasabye abaturage b’i Rutsiro ko babateganyirije byinshi kandi byiza, asaba ko nibajya gutora bazahitamo ikirango cy’ishyaka kirangwa n’inyoni nziza ya Kagoma.
Agira ati, “Turi ishyaka ritabeshya, ibyo twiyemeje tubishyira mu bikorwa. Tariki ya 15 Nyakanga 2024, muzazinduke mujye guhitamo neza, mutora Dr Frank Habineza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, naho ku ishyaka ryacu mutere igikumwe ku nyoni ya Kagoma.”
Dr Frank Habineza, mu Ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango, yavuze ko Rutsiro ari akarere akunda cyane, abasaba kumushyigikira agatsinda amatora, kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa ibyo yabasejeranyije 100%.
Ati, “Icyo mbasaba, nuko mwese ab’i Rutsiro, tariki ya 15 Nyakanga, muhundagaza ibikumwe ku ifoto yanjye muzasanga ku ikarita y’itora, hanyuma ku ishyaka ryacu, mugacunga ahari inyoni ya Kagoma mukaba ariho mutora, muzaba muhisemo neza iterambere, amahoro arambye no guhabwa ijambo mu bibakorerwa.”
Andi makuru atangwa na bamwe mu baturage bari bitabiriye uyu muhango, avuga ko uyu mukandida bamwishimiwe cyane nyuma yo kubagezaho imigabo n’imigambi ye, ndetse banamusezeranya kuzamutora 100%, mu gihe hari n’abamuhaye ibiribwa birimo igitoki n’amatunda mu rwego rwo kumushimira.
Nukuri nawe nagerageze