UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
Hashize 3 weeks
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 months
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 4 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 5 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Pre-Season Agaciro Tournament Gatoto Fc yisubije igikombe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Pre-Season Agaciro Tournament Gatoto Fc yisubije igikombe

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 23/06/2024 saa 8:55 AM

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena, ni bwo hasojwe Irushanwa rya “Pre-Season Agaciro Tournament 2024.”Aho Ikipe ya Gatoto FC, yatsinze Brésil & Friends ibitego 3-2 ihita yegukana igikombe cy’irushanwa rya “Pre-Season Agaciro Tournament” ku nshuro ya Kabiri.

Muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, ryari ryitabiriwe n’amakipe 16 yari agabanyije mu matsinda ane. Muri buri tsinda, hazamukaga amakipe abiri ya mbere yahitaga abona itike ya 1/4.

Umukino wa nyuma w’iri rushanwa, wabareye kuri Stade Mumena, uhuza Gatoto FC itozwa na Mucyo Antha na Brésil & Friends yiganjemo abavuka i Rubavu.

Ikipe y’ab’i Rubavu yabanje kwiharira umukino, bituma ku munota wa 17 ibona igitego cyatsinzwe na Sibomana Sultan uzwi nka Bobo.

- Advertisement -

Ikipe ya Gatoto yahise nayo isa nk’ikangutse ndetse itangira gusatira ishaka kwishyura igitego yari itsinzwe hakiri kare.Gusa Brésil & Friends yakomeje gucunga igitego cya yo kugeza iminota 45 y’igice cya mbere kirangiye.

 

Ubwo amakipe yombi yagarukagaga  mu gice cya Kabiri, Gatoto FC yagarutse yahindutse ndetse itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura.

Ikipe ya Brésil & Friends, yahise ibona igitego cya Kabiri ku munota wa 65 na cyo cyatsinzwe na Sibomana Sultan.

 –

Byabaye nk’ibihundura isura kuri   Gatoto FC ndetse ihita ikora impinduka, yinjiza Kevin Ebene wasimbuye Nsanzimfura Keddy.

Ebene akijyamo, yahise atsinda igitego ku munota wa 67 ku mupira yatereye kure maze uruhukira mu rushundura.

Ikipe Gatoto byayeretse ko  byose bishoboka ndetse ikomeza gusatira ibikesheje  Chukwuma na Mugisha Didier.

Ibintu byongeye kuba byiza kuri iyi kipe itozwa na Antha, ku munota wa 72 ubwo Mugisha Didier yatsindaga igitego cya Kabiri cyari kiyigaruriye icyizere cyo kuba yanatsinda umukino.

Brésil & Friends, yahise icika intege, bituma iyo bari bahanganye yongera imbaraga.

Kuri Gatoto FC, byaje kuba byiza  ku munota wa 87 ubwo Rafael Osaluwe yatsindaga igitego cya Gatatu cyanayihesheje igikombe aho iyi kipe yegukanye igikombe itsinze 3-2 ikaba inshuro ya kabiri begukana iri rushanwa ritegurwa na Pre-Season Agaciro Tournament.

Ikipe ya Mbere yahembwe imidari ya Zahahu, igikombe ndetse na miliyoni 1 Frw. Iya Kabiri yehembwe ibihumbi 500 Frw.

K’uruhande rwa Bwana Munyeshyaka Makini uyobora “Pre-Season Agaciro Tournament 2024”, yatangaje ko yishimira uko Irushanwa ryagenze ndetse ashimira buri umwe wabigizemo uruhare.

Rafael Osaluwe yahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi, mu gihe Ntirushwa Aimée yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Umutoza mukuru wa Gatoto FC, Biganiro Mucyo Antha, yabaye umutoza mwiza w’irushanwa.

Umuyobozi wa Rayon Sports, ari mu batanze ibihembo

 

Mucyo Antha utoza Gatoto FC, yamwenyuraga
Osaluwe yatsindiye Gatoto FC igitego cyatanze igikombe
Abatoza batandukanye bari mu batanze ibihembo

Umuyobozi wa Pre-Season Aagaciro Tournament Makini atanga Check

 

Brésil & Friends yahembwe ibihumbi 500 Frw

 

Gatoto FC yakisubije
Ubwo bari bamaze guhabwa igikombe
Umuyobozi wa Pre-Season ari mu batanze  ibihembo
Habanje gufatwa umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

 

Abafana bari bahari
Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle (iburyo), yari ahari

Umukino warimo guhangana

 

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Gatoto FC
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Brésil & Friends

 

Muhadjiri yagoye Mukengele Christian

Muhire Jimmy Lovely June 23, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 11 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 11 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 11 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?