Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena, ni bwo hasojwe Irushanwa rya “Pre-Season Agaciro Tournament 2024.”Aho Ikipe ya Gatoto FC, yatsinze Brésil & Friends ibitego 3-2 ihita yegukana igikombe cy’irushanwa rya “Pre-Season Agaciro Tournament” ku nshuro ya Kabiri.
Muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, ryari ryitabiriwe n’amakipe 16 yari agabanyije mu matsinda ane. Muri buri tsinda, hazamukaga amakipe abiri ya mbere yahitaga abona itike ya 1/4.
Umukino wa nyuma w’iri rushanwa, wabareye kuri Stade Mumena, uhuza Gatoto FC itozwa na Mucyo Antha na Brésil & Friends yiganjemo abavuka i Rubavu.
Ikipe y’ab’i Rubavu yabanje kwiharira umukino, bituma ku munota wa 17 ibona igitego cyatsinzwe na Sibomana Sultan uzwi nka Bobo.
- Advertisement -
Ikipe ya Gatoto yahise nayo isa nk’ikangutse ndetse itangira gusatira ishaka kwishyura igitego yari itsinzwe hakiri kare.Gusa Brésil & Friends yakomeje gucunga igitego cya yo kugeza iminota 45 y’igice cya mbere kirangiye.
Ubwo amakipe yombi yagarukagaga mu gice cya Kabiri, Gatoto FC yagarutse yahindutse ndetse itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura.
Ikipe ya Brésil & Friends, yahise ibona igitego cya Kabiri ku munota wa 65 na cyo cyatsinzwe na Sibomana Sultan.
–
Byabaye nk’ibihundura isura kuri Gatoto FC ndetse ihita ikora impinduka, yinjiza Kevin Ebene wasimbuye Nsanzimfura Keddy.
Ebene akijyamo, yahise atsinda igitego ku munota wa 67 ku mupira yatereye kure maze uruhukira mu rushundura.
Ikipe Gatoto byayeretse ko byose bishoboka ndetse ikomeza gusatira ibikesheje Chukwuma na Mugisha Didier.
Ibintu byongeye kuba byiza kuri iyi kipe itozwa na Antha, ku munota wa 72 ubwo Mugisha Didier yatsindaga igitego cya Kabiri cyari kiyigaruriye icyizere cyo kuba yanatsinda umukino.
Brésil & Friends, yahise icika intege, bituma iyo bari bahanganye yongera imbaraga.
Kuri Gatoto FC, byaje kuba byiza ku munota wa 87 ubwo Rafael Osaluwe yatsindaga igitego cya Gatatu cyanayihesheje igikombe aho iyi kipe yegukanye igikombe itsinze 3-2 ikaba inshuro ya kabiri begukana iri rushanwa ritegurwa na Pre-Season Agaciro Tournament.
Ikipe ya Mbere yahembwe imidari ya Zahahu, igikombe ndetse na miliyoni 1 Frw. Iya Kabiri yehembwe ibihumbi 500 Frw.
K’uruhande rwa Bwana Munyeshyaka Makini uyobora “Pre-Season Agaciro Tournament 2024”, yatangaje ko yishimira uko Irushanwa ryagenze ndetse ashimira buri umwe wabigizemo uruhare.
Rafael Osaluwe yahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi, mu gihe Ntirushwa Aimée yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa.
Umutoza mukuru wa Gatoto FC, Biganiro Mucyo Antha, yabaye umutoza mwiza w’irushanwa.















