Iyo uganira n’Abakobwa/Gore cyangwa Abagabo, usanga hari amakuru badafite ku Ntanga ngore, hakaba n’abafite amakuru atari ay’ukuri, ku buryo byanashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Muri iyi nkuru, turagaruka ku bintu bitandukanye utari uzi ku ntanga ngore akenshi zifatwa nk’amagi mu mvugo ya gihanga.
Icya mbere ni uko Umwana w’umukobwa wese ukivuka, aba afite hagati ya Miliyoni imwe n’ebyiri z’amagi mu mubiri we.
Ikindi, ni uko Igitsinagore, badafite ubushobozi bwo gukora amagi mashya, ku buryo yasimbura cyangwa akiyongera ku yo yavukanye, ahubwo nk’uko hejuru twabivuze amagi yose aravukanwa.
- Advertisement -
Umukobwa/gore uko agenda akura buri kwezi, ni nako ya magi yavukanye agenda agabanyuka havaho rimwe ku rindi ndetse no mu buryo bw’ireme bikagenda gutyo.
Umukobwa ugeze mu gihe cy’ubwangavu, aba asigaranye Intanga ngore kuva ku 300,000 kugeza kuri 400,000.
Abahanga mu buzima bwa muntu bemeje ko Umukobwa/gore arekura amagi(intanga) agera kuri 400 mu buzima bwe bwose abaho, bagasobanura ko buri kwezi harekurwa igi rimwe.
Ikindi kandi, ni uko Umugore yinjira muri menopause (kubura ubushobozi bwo kubyara no kugira imihango) igihe ya magi yamushizemo.
Ufashe amagi 400 ukagabanya amezi 12 agize umwaka, usanga umugore afite imyaka igera kuri 33 y’uburumbuke. Gusa iyi myaka ishobora kugabanyuka cyangwa ikiyongera bitewe n’ubuzima abayeho.
Abakobwa benshi binjira mu myaka y’uburumbuke ku myaka 12, wongeyeho 33 y’uburumbuke, iba 45. Aha ni ho bavuga ko abagore benshi binjirira muri menopause (kubura ubushobozi bwo kubyara no kugira imihango).
Birashoboka kandi bijya bibaho ko umugore runaka atangira menopause ku myaka 30 y’ubukure, nubwo ari bake bikunze kubaho.
Abahanga mu buzima kandi bavuga ko hari ibikorwa bituma Amagi agabanyuka ari menshi kandi mu gihe cya vuba, birimo nko kunywa itabi, kurya ubugoro, inzoga nyinshi, gucisha ikibero mu cyuma cya X-ray kenshi, n’imiti imwe n’imwe, bagatanga Inama zo kubyirinda mu gihe bishoboka.
Ikindi ushobora kuba utari uzi ku Ntanga ngore, ni uko buri kwezi hategurwa amagi hagati ya 15 na 20, ariko igi rimwe ni ryo ryonyine ribasha kuzuza ibisabwa rikarekurwa, asigaye akayenga.
Ibyo ni bimwe mu bintu benshi badahurizaho, bitewe no kutabisobanukirwa. Ese muri ibi byose ni ikihe kikubereye gishya? Nyura ahatangirwa igitekerezo utubwire n’ikindi wifuza ko twazaganiraho mu nkuru zacu z’ubutaha.