UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Mugiraneza Frodouard na Muhawenayo Gad baravugwa muri APR FC
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Mugiraneza Frodouard na Muhawenayo Gad baravugwa muri APR FC

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 06/06/2024 saa 1:13 PM

Biravugwa ko Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’uwari Umunyezamu wa Musanze FC, Muhawenayo Gad ndetse n’umukinnyi wo hagati w’Ikipe ya Kiyovu Sports, Mugiraneza Frodouard.

 

Amakuru UMURENGEZI  ufitiye gihamya ni uko Ikipe ya APR FC izagura abakinnyi batatu b’Abanyarwanda mu gihe yamaze kumvikana n’abakinnyi bane b’abanyamahanga barimo myugariro wo hagati, babiri bakina imbere ndetse n’uca ku ruhande.

Mu Banyarwanda batatu bumvikanye n’iyi kipe harimo uwari Umunyezamu wa Musanze FC, Muhawenayo Gad ugiye gusimbura Ishimwe Pierre wahawe uburenganzira bwo kwishakira ikipe nubwo yari asigaranye umwaka umwe w’amasezerano muri iyi kipe ifite Igikombe cya Shampiyona.

- Advertisement -

 

Uretse Ishimwe Jean Pierre, iyi kipe kandi ikazanarekura umunyezamu wa gatatu Mutabaruka Alexendre ngo ajye gushaka aho yakina abanzamo aho byitezwe ko izazamura undi munyezamu imukuye muri Intare FC.   APR FC ikaba yanatandukanye na Ishimwe Christian ndetse na Fitina Omborenga bakinaga mu bwugarizi.

Amakuru atugeraho avuga ko aba bombi batazasimbuzwa n’abazava hanze, dore ko APR FC yiteguye guha umwanya Ndayishimiye Dieudonné [Nzotanga Fils] agasimbura Fitina Omborenga mu gihe Gilbert Byiringiro wari waratijwe muri Marines FC azajya kuziba icyuho cya Ishimwe Christian agasimburana na Niyomugabo Claude.

Undi mukinnyi wamaze kumvikana na APR FC ni Mugiraneza Froduard, umukinnyi wo hagati wakiniraga Kiyovu Sports avuye muri Marines FC. Uyu akaba afatwa nk’umusimbura wa Mugisha Bonheur wavuye muri iyi kipe mu mwaka wa shampiyona wabanje ariko kugeza ubu wari utarabona umusimbura.

 

APR FC itegereje umutoza mushya mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, biteganyijwe ko izatangira imyitozo tariki ya 17 Kamena ubwo abakinnyi bazaba bavuye mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ bazaba bageze i Kigali.

Iyi nta gihindutse byitezwe ko mbere yo gukina imikino y’amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League izabanza gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Ethiopia mu gihe yanatumiwe muri Simba Day nubwo magingo aya bitari byamenyekana niba izitabira ubwo butumire.

Gad Muhawenayo yaje muri Musanze avuye mu ikipe y’Amagaju

Mugiraneza Frodouard wa Kiyovu Sports yamaze kumvikana na APR FC

Byiringiro Gilbert ni we ugiye gusimbura Christian Ishimwe

Muhire Jimmy Lovely June 6, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?