UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
Hashize 3 months
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 5 months
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 5 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 6 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 7 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Amputee Football: Musanze na Nyarugenge begukanye Shampiyona
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Amputee Football: Musanze na Nyarugenge begukanye Shampiyona

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 27/05/2024 saa 12:49 PM

Amakipe ya Nyarugenge mu Bagore na Musanze mu Bagabo yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Imikino y’umupira w’amaguru ku bantu bafite ubumuga (Amputee Football), nubwo umwaka utagenze neza muri rusange.

 

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hakinwe imikino ya nyuma ku makipe yitabiriye Shampiyona ya Amputee Football, nyuma y’uko isubukuwe kuko yari yarahagaritswe kubera ibibazo byari mu mashyirahamwe areberera imikino y’abafite ubumuga.

Amakipe umunani mu bagabo niyo yahatanye mu gihe mu bagore ane ariyo yemeye gukina iyi Shampiyona.

- Advertisement -

Shampiyona yasorejwe mu Karere ka Kicukiro mu kigo cy’amashuri cya IPRC Kigali.

 

Imikino ya nyuma yatangijwe na Visi Perezida wa Kabiri w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Mugisha Richard, ndetse anashimangira ubufatanye bwaryo n’ubw’irya Ruhago y’Abafite Ubumuga (RAFA).

Musanze AFC yasoje umwaka w’imikino ifite amanota 21, ikurikirwa na Huye AFC yagize 16 mu gihe Bugesera AFC yagize inota rimwe gusa mu mikino 14 yakinwe.

Mu bagore, Nyarugenge WAFC yagize amanota 19 mu mikino umunani, ikurikirwa na Nyanza WAFC naho Ngoma ikaba yaragize umwaka mubi isoza nta n’inota na rimwe ibonye.

Mbere yo gusoza Shampiyona ya 2023-24, habanje kubaho n’umukino wahuje abakinnyi bawitwayemo neza bifatanyije n’Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda aribo Imanirutabyose Patrick, Gatete Fidèle na Ntambara Jean Paul bakinira Pendik yo mu Cyiciro cya muri Turkey.

Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard, yatangije imikino ya nyuma

Imikino ya nyuma yabereye ku kibuga bya IPRC Kigali

Huye yabaye iya kabiri

Musanze WAFC yishimiye kweguna shampiyona

Nyarugenge WAFC yishimira gutwara igikombe

Muhire Jimmy Lovely May 27, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 1 year
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 1 year
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 1 year
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 1 year

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?