Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Umudage Torsten Frank Spittler yatangaje ko ku giti cye ari we wasabye Ferwafa ko Ani Elijah yaza mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Umutoza Torsten Frank Spittler wagarutse ku myiteguro y’Amavubi mbere yo gukina imikino ibiri muri Kamena, yavuze ko yakurikiranye uyu rutahizamu wa Bugesera agasanga ari umukinnyi akeneye ari na yo mpamvu yamusabye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Yagize ati “Ani Elijah ni umukinnyi mwiza akaba n’umuntu mwiza. Kuri ubu Federasiyo iri kuvugana na FIFA ngo buri kimwe kijye ku murongo”.
- Advertisement -
“Ni njye wamusabye kuko turi gushaka impano zitandukanye zatuma ikipe yacu yitwara neza. Rero Elijah yarimo akina neza aho twamukurikiranye, na we avuga ko ashaka gukinira u Rwanda bityo turamuzana. Gusa nk’uko nabivuze icyemezo cya nyuma si icyacu ni icya FIFA”.
Uyu mutoza utoza ikipe y’igihugu kuva mu 2023, yavuze ko hakirimo ibibazo ngo abe yabona rutahizamu yifuza.
Aya magambo y’umutoza w’ikipe y’igihugu akaba yaje gutungurana cyane ko amategeko agenga abakinnyi FIFA iri kugenderaho kuri ubu yagiyeho mu mwaka wa 2021 aho amaze imyaka itatu yubahirizwa.
Ubusanzwe mu ngingo z’ayo mategeko cyane cyane iya gatanu, gatandatu na karindwi ku bijyanye n’ibisabwa kugira ngo umukinnyi akinire igihugu runaka, hagaragaramo ko kugira ngo umukinnyi ufite ubwenegihugu burenze bumwe, utarakinira ikindi gihugu yemererwe gukinira igihugu gishya agomba kuba yujuje ibintu bine.
Ibi birimo kuba yaravukiye mu gihugu gishya ashaka gukinira, kuba nyina umubyara cyangwa Se umubyara baravukiye muri icyo gihugu ashaka gukinira, kuba Nyirakuru cyangwa Sekuru baravukiye muri icyo gihugu no kuba yaramaze imyaka byibura itanu ikurikirana aba muri icyo gihugu gishya nyuma yo kuzuza imyaka 18.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika rikaba riheruka gutera mpaga igihugu cya Guinea Equatoriale kubera umukinnyi Emilio Nsue FIFA yatangaje ko yakinaga atujuje ibyangombwa kubera impamvu zenda gusa n’iza Ani Elijah.
Amavubi arimo kwitegura guhura yitegura guhura na Bénin ndetse Lesotho mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 iteganyijwe mu ntangiriro za Kamena, aho Bénin izakirira u Rwanda muri Côte d’Ivoire naho umukino wa Lesotho ukabera muri Afurika y’Epfo.