Miss Uwera Ricky Tricia ukomoka mu bwoko bw’Abatwa yishimiye kwitabira inama ya 68 ya UN igaruka ku kwihutisha kugera ku buringanire bw’umugabo n’umugore no guha ubushobozi abagore n’abakobwa ,kurwanya ubukene no gushyigikira imishinga yabo mu rwego guteza imbere uburinganire.
Iyi nama yabereye muri Leta zunze ubumwe za America mu mugi wa New York ihuza abagore baturuka mu bihugu bitandukanye bya Africa aho nyampinga ukunzwe mu gihugu cy’u Burundi 2023 witabiriye iyi nama akaba asanzwe afite umushinga wo gutunganya inganda no kwamamaza ibicuruzwa by’ibumba hagamijwe guhindura imyitwarire imwe n’imwe ya batwa no kuzamura imibereho yabo,Muri iyi nama kandi nyampinga ukunzwe mu Burundi 2023 yayihuriyemo n’umuyobozi akaba ari nawe washinze umuryango WHY DO I EXIST/KUKI NDIHO RWANDA ORPHANS SUPPORT PROJECT ,Dr Marie Claudine Mukamabano baganira ku mushinga wo kumufasha gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje haba kumushakira ubufasha ndetse n’abaterankunga bazatuma agera ku ntego ze.
Miss Uwera Ricky Tricia akaba yatangaje ko guhura na Dr. Marie Claudine Mukamabano bimwongereye imbaraga zo gukora no gukomeza gushyigikira abari n’abategarugori mu bikorwa biyemeje bibateza imbere akaba kandi yishimiye ko yambitswe ikamba rya Miss Global Peace 2024 .
- Advertisement -
Yagize ati” Nishimiye guhura na Dr.Mukamabano kuko twajyaga duhurira ku mbuga nkoranyambaga gusa biranshimishije cyane kuba yaje kuntera ingabo mu bitugu kuko umushinga wanjye arawuzi kandi arawushyigikiye bityo rero nkaba nizera ko uzarushaho gushyirwa mu bikorwa binyoroheye” yongeyeho kandi ko kuba yambitswe umwambaro wa Miss Global Peace 2024 ari ibyo gushimira Imana ndetse akazaharanira ko ibikorwa bye bigezwa kubo yifuza gufasha.
Dr.Marie Claudine Mukamabano we yavuze ko yishimiye kwakira Nyampinga ukunzwe mu Burundi 2023 muri New York kandi ko ashimishijwe nuko yitabiriye iyi nama agasanga bizamufasha gushyira mu ngiro umushinga we yiyemeje.
Yagize ati”Guhura nawe ni igikorwa cyiza kuko ni umwana ufite intumbero zo gufasha abakomoka mu bwoko bwe rero nifuzaga kumwongerera imbaraga ngo adacika intege cyane ko twe nka KUKI NDIHO gushyigikira abafite umutima wo gufasha ari ibintu byacu n’ubwo natwe dufasha rero twajyaga tuvugana ku mbuga nkoranyambaga tutarabonana amaso ku maso ariko ni umwana uzi icyo agomba gukora kandi tuzamushyigikira uko dushoboye kugirango agere ku ntego yiyemeje zo gukura abatwakazi mu bwigunge”
Twabibutsa ko Dr.Claudine Mukamabano yashinze umuryango wa KUKI NDIHO ahagana mu mwaka wa 2005 nyuma yaho asabiye Imana ko nimurokora Jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 azakora umushinga wo gufasha impfubyi ndetse n’abapfakazi akaba kandi kugeza ubu afasha abarenga 200 muri Africa ndetse no hanze yaho,akaba kandi yariyemeje gushyigikira umushinga wa Nyampinga ukunzwe mu Burundi 2023 aho azamutera inkunga ndetse akana mufasha gushaka abandi baterankunga .