UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Uko abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu makipe yabo
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Uko abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu makipe yabo

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 18/03/2024 saa 10:04 AM

Rutahizamu ukina anyuze ku ruhande mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Byiringiro Lague ndetse na Kapiteini wayo Bizimana Djihad bari mu Banyarwanda bakina hanze bahiriwe n’impera z’icyumweru.

 

Umukinnyi witwaye neza utegerejwe mu Ikipe y’Igihugu ni Bizimana Djihad watsinze igitego ku munota wa gatanu w’inyongera kuri 90 y’umukino afasha FC Kryvbas Kryvyi Rih kwikura imbere ya Kolos Kovalivka muri Shampiyona ya Ukraine.

Bizimana n’Ikipe ye bakomeje urugendo rwo kwiruka ku Gikombe cya Shampiyna kuko banganya amanota 43 na FC Shakhtar Donetsk iyoboye urutonde rw’agateganyo.

- Advertisement -

Undi wagize icyumweru cyiza ni Byiringiro Lague ukinira Sandvikens IF yo muri Suède ndetse ubwo yahuraga na Sollentuna mu mukino wo kwitegura Shampiyona ayitsindira igitego.

Ni igitego gifungura amazamu cyabonetse ku munota wa 11 w’umukino ndetse bagenzi be nka Alexandar Mutic na Calvin Kabuye washyizemo bibiri basozanya intsinzi y’ibitego 4-3.

 

Impera z’icyumweru zisize Rutahizamu Nshuti Innocent akinnye umukino wa mbere wa Shampiyona kuko yabanje mu kibuga mu mukino One Knoxville SC yo mu Cyiciro cya gatatu akinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itsinze Charlotte independence ibitego 2-1. Uyu mukinnyi yasimbujwe ku munota wa 71.

Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yari ku ntebe y’abasimbura ubwo AS FAR Rabat yo muri Maroc akinira yafataga umwanya wa mbere itsinze OC Safi igitego 1-0.

Hakim Sahabo yakinnye umukino wahuje ikipe ye ya Standard de Liège na Eupen igatahana intsinzi y’ibitego 4-0. Ni umukino uyu musore atabanje mu kibuga ariko yifashishwa mu kurinda ibyagezweho kuko yagiyemo ku munota wa 85.

 

Myugariro Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye ya FC Shkupi yanganyijemo na Voska Sport 0-0 muri Shampiyona ya Macedonia.

Aba ni bamwe mu bakinnyi bitwaye neza mu gihe abandi bamaze kugera mu Ikipe y’Igihugu ndetse berekeje muri Madagascar aho bazakinira imikino ibiri ya gicuti.

Uvuze abakinnyi beza bahagararira u Rwanda, ntiwasiga Imanirutabyose Patrick, Gatete Fidèle na Ntambara Jean Paul bakinira Pendik yo mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona ya Turkey ya Ruhago y’Abafite ubumuga.

Mu mpera z’iki Cyumweru bakinnye umukino ukomeye na Konya bayitsinda igitego 1-0 aho bahise babona umwanya wa gatatu bidasubirwaho ku rutonde rwa Shampiyona bibafasha kuzabona umudali no kwitabira imikino ya Turkish Super Cup.

Imanirutabyose Patrick, Gatete Fidèle na Ntambara Jean Paul bafashije Pendik kwegukana umwanya wa gatatu habura umukino umwe muri shampiyona y’Abafite Ubumuga muri Turkey
Igitego cya Kryvbas cyabonetse ku munota wa nyuma
Rutahizamu Nshuti Innocent yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye ya One Knoxville SC yaboneyemo amanota atatu
Mbere yo kujya mu mikino ya gicuti y’Ikipe y’Igihugu, Byiringiro Lague yatsindiye igitego Sandvikens IF

Muhire Jimmy Lovely March 18, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?