Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’ibitabo Dr .MarieClaudine Mukamabano arimo kwitegura gushyira hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi Prince ikubiyemo ubutumwa bw’isana mitima ikazajya hanze mu minsi iri imbere.
Umuhanzikazi w’umunyarwanda akaba n’umuhanga mu kwandika ibitabo Dr. Claudine Mukamabano uba muri Reta z’unze ubumwe za America yateguje abakunzi be indirimbo yahuriyemo n’umuhanzi w’umunyarwanda Prince akaba ari indirimbo izaba yitwa ”KUKI NDIHO ” aho ubutumwa bukubiyemo buzaba bugaruka kukuba umuntu wese ugihumeka umwuka wabazima utekereza aka nitegereza ibibazo abantu bahura nabyo kuri iyi si birimo impfu zitandukanye , ubukene ibyorezo n’ibindi byinshi yagakwiye kwibaza ku mpamvu we akiriho hanyuma agaca ubwenge agashyira imbaraga mukwita kwiherezo rye. Aganira n’Umurengezi.com Prince wakoranye na Dr Claudine Mukamabano yagize ati” Twayise kuki ndiho kuberako twumvaga ari ikibazo buri muntu wese yakwibaza bityo bikamutera kwisuzuma akareba niba impamvu itumye akiriho ayishyira mubikorwa, twagiragango rero buriwese akanguke atangire yisuzume, arebe niba ibyo akora bihuye nicyo yasigarijwe hano mwisi”.
Agaruka ku gitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo Prince avuga ko cyaturutse kuri Dr.Claudine Mukamabano ndetse no ku muryango yashinze ndetse ahagarariye wa WHY DO I EXIST/KUKI NDIHO RWANDA ORPHAN SUPPORT PROJECT akaba ari umuryango ufasha imfubyi n’ababuze ababo muri genocide yakorewe abatutsi muri mata mu 1994 ariko batishoboye. Uyu muryango ukaba ubafasha kwiteza imbere binyuze mubikorwa bitandukanye kuki ndiho ibakorera harimo kurihira impfubyi amashuri harimo guha abakene inkweto zo gukora siporo kurihira abana amashuri n’ibikoresho by’ishuri ,ndetse n’abana batawe n’umwe mu bayeyi babo hamwe no guha inguzanyo impfubyi zihangiye imirimo mu kwishakamo ibisubizo ku bibazo byazo biteza imbere n’abagore bibana bihangira imirimo ibavana m’ubukene.
- Advertisement -
Dr. Mare Claudine Mukamabano we yatangaje ko iyi ndirimbo izaba ikubiyemo ubutumwa bureba buri muntu wese ukiri mu isi kandi akaba agihumeka umwuka w’abazima kuko ikiciro cyose cy’ubuzima iyi ndirimbo ikigeramo ikazabasigira umukoro wo kwisuzuma bakareba niba gahunda bafite ku isi bayikora neza.
Yagize ati” twasesenguye ijambo KUKI NDIHO twumva rikubiyemo ubutumwa bukomeye cyane buri muntu wese akeneye kumva bituma turyagura ubundi turikoramo indirimbo yigisha kandi igafasha buri muntu wese kwisuzuma akibaza ku mpamvu we akiriho nyamara harabo babyirukanye , urungano , abamurutaga , nabo yarutaga batakiriho, bityo bikamwibutsa ko hari impamvu Imana ikimurinze kubera ko agifite inshingano agomba kuzuza mbere y’uko ava muri buno buzima kuko nta muntu upfa kuvuka kuba uriho ntabwo ari impanuka hari impamvu Imana yakuremye ukaba ukiriho ikaba ikikurinze n’ubwo hari abava muri ubu buzima batujuje inshingano zabazanye cyangwa batanamenye n’impamvu baje hano ku isi ,iyo ubashije kubimenya cyangwa se ukegera Imana yakuremye ukayibaza impamvu yakuremye iragusubiza bikagufasha kugendera muri ya ntumbero Imana yari ifite ikurema utitaye mu kurangazwa n’ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi ahubwo ugatumbera Imana yawe wuzuza inshingano zawe utarava muri ubu buzima. KUKI NDIHO ni ikibazo cyiza cyane gifasha umuntu kumenya ubutwari n’ishyaka bimurimo n’ubwiza bw’Imana muriwe bimufasha kwishakamo ibisubizo by’ibibazo ahura nabyo buri munsi,iyo uteye indi ntambwe ugafasha abandi babaye kukurusha niyo wafasha umuntu umwe birakuzamura mu rwego rw’umwuka no mumyumvire no mumikorere hamwe nawe wisanga wabereye abandi umugisha”
Twabibutsa ko Dr. Marie Claudine ari umunyarwandakazi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 akaba yarashinze uyu muryango wa KUKI NDIHO muri 2005 ariko igitekerezo cyo gushinga uyu muryango wo gufasha impfubyi n’abagore batishoboye cyaje muri Jenoside muri 1994 ubwo ya sabaga Imana ko nimurokora azafasha impfubyi . Abinyujije muri uyu muryango amaze kwandika ibitabo birenga 3 aho yitegura gushyira hanze ikindi kizaba cyitwa ”BANK FOR ORPHANS” akaba kandi asaba abazumva iyi ndirimbo ko bakomeza kumushyigikira mu bikorwa bye byose bikorwa n’uyu muryango no kurushaho gukomeza kugira umutima w’urukundo biteza imbere.