Umufa cyangwa se isosi iva mu magufa, ikunze kuba iri ku ifunguro, ni imwe mu masupu agira intungamubiri nka protein, cyane cyane ‘collagen’ inafasha abafite imirire mibi kuyivamo.
Umufa w’amagufa, utegurwa mu gihe ufashe amagufwa y’inka, ihene cyangwa inkoko ugashyiramo amazi n’ibirungo ukabibiza.
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu gihe biri kubira, bituma intungamubiri zose nka collagen, gelatin, amino acid, imisokoro n’imyunyungugu bijya muri ya mazi bigakora isosi cyangwa se umufa.
Dr Caroline Young umuhanga mu mbonezamirire, ufite urubuga rwitwa wholeself nutritionist avugana n’urubuga eatingwell rwandika ku ndyo n’imirire, yavuze ko uyu mufa ugira intungamubiri nka magnesium, calcium, phosphor, sodium na potassium zikenerwa n’umubiri kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza.
- Advertisement -
Zimwe mu nyungu zo gufungura umufa w’amagufa, harimo ko ufasha mu guhangana no kwivumbura kwa zimwe mu ngingo z’umubiri (inflammation).
Umufa w’amagufa urimo imyunyungugu myinshi nka calcium, magnesium na phosphor. Ubushakashatsi buvuga ko izo ntungamuburu zifata mu gukomera kw’amagufa y’umuntu.
Mu mufa kandi harimo ‘glucosamine’ ikomeza ibikucangwa (cartilage) agace kari hagati y’amagufa gatuma adakoranaho.
Mu zindi ntungamuburi kandi, harimo gelatin iri kumwe na collagen ifasha mo imbere h’amara gukomera ntihagire ibyinjira mu mara cyangwa bisohoke kuko akomeye.
Uyu mufa ushobora kuwusimbuza indi mifa ku ifunguro, mu gihe urimo guteka aho kongera amazi mu ifunguro, ukongeramo uyu mufa cyangwa se ukawunywera aho.