UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
Hashize 3 months
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 5 months
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 5 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 6 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 7 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Basketball: APR BBC yerekeje muri Qatar mu mwiherero wo kwitegura BAL 2024
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Basketball: APR BBC yerekeje muri Qatar mu mwiherero wo kwitegura BAL 2024

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 20/02/2024 saa 10:14 AM

APR BBC yerekeje muri Qatar aho igiye mu mwiherero w’iminsi icumi wo kwitegura imikino ya BAL 2024 izakinirwa i Dakar muri Sénégal guhera tariki 4 kugeza 12 Gicurasi 2024.

 

Ikipe y’Ingabo yerekeje muri Qatar mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 19 Gashyantare 2024 saa tatu n’igice z’ijoro.

Umutoza Wungirije wa APR BBC, Nkusi Karim yatangarije itangazamakuru  ko uyu mwiherero uzafasha iyi kipe kubona ubunararibonye ikeneye muri iri rushanwa igiye kwitabira ku nshuro ya mbere.

- Advertisement -

Yagize ati “Ni umwiherero ugomba kudufasha kubona ubunararibonye kuko muri Qatar tuzakina n’amakipe yaho dutekereza ko aturusha urwego cyangwa tunganya, bityo tukumva ari igipimo cyiza.”

Yakomeje avuga ko ari n’umwanya mwiza wo kureba urwego rw’abakinnyi ifite bityo ikamenya aho kongera imbaraga.

Ati “Ikindi uzadufasha kureba urwego rw’abakinnyi mu rwego rwo kumenya abo tugikeneye kongeramo abandi cyangwa abo tuzarekura.”

Nkusi yavuze ko itsinda barimo ritoroshye ariko atanga icyizere ko bazarivamo bakagera mu mikino ya nyuma izabera i Kigali.

Ati “Amakipe yose agera muri BAL aba akomeye bityo rero n’itsinda ryacu ntabwo ryoroshye, gusa turizeza abafana bacu ko tuzarivamo tugakomeza guhagararira igihugu cyacu.”

 

Ni ku nshuro ya mbere APR BBC igiye kwitabira iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo rigiye gukinwa ku nshuro ya kane.

Ikipe y’Ingabo iri mu gace ka Sahara Conference kazakinira muri Sénégal kuva tariki ya 4 kugeza 12 Gicurasi 2024 aho kugira ngo ibone itike y’imikino ya ¼ izabera mu Rwanda muri BK Arena, bizasaba ko iba mu makipe abiri ya mbere mu itsinda irimo hamwe na AS Dounes yo muri Sénégal, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Michale Dixon na Bush Wamukota ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga i Kanombe

Muhire Jimmy Lovely February 20, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 1 year
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 1 year
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 1 year
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 1 year

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?