Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu iteganyijwe gutangira mu mpera z’icyumweru, izitabirwa n’amakipe 39 aho kuba 57 nk’umwaka ushize w’imikino.
Ni ku nshuro ya kabiri iki cyiciro kigiye gukinwa, aho hazaba hashakwa ikipe zizajya mu Cyiciro cya Kabiri nyuma ya Tsinda Batsinde na City Boys zabikoze umwaka ushize.
- Advertisement -
Shampiyona ishize yari yitabiriwe n’amakipe 53 ariko uyu mwaka izitabirwa na 39 kubera ko amwe atujuje ibisabwa. Kuri iyi nshuro kandi amakipe yemerewe kongeramo abakinnyi b’abanyamahanga batatu ndetse n’itegeko ryo kugira abakinnyi batanu bari munsi y’imyaka 20 ryakuweho.
Komiseri Ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Turatsinze Amani Evariste, yatangarije UMURENGEZI.COM ko bishimira uko umwaka wa mbere wagenze ndetse biteguye ko n’uyu ugomba kuba mwiza kurushaho.
Ati “Umwaka ushize kwari ukugerageza ariko wagenze neza. Uyu mwaka twarafunguye ngo amakipe yose ahatane uko abyifuza. Itegeko rivuga ko amakipe agomba kugira abakinnyi batanu batarengeje imyaka 20 ryavuyeho ndetse n’abanyamahanga bagizwe batatu.”
Yakomeje avuga ko iyi shampiyona yahaye abakinnyi biganjemo abo mu ntara kubona aho bakinira ndetse no kugaragaza impano zabo.
Iyi shampiyona izafungurwa ku mugaragaro ku wa Gatandatu, tariki 17 Gashyantare 2024 aho GS Saint Paul izahura na Muganza FC i Bugarama mu Karere ka Rusizi.
Iri rushanwa rizakinwa muri zone eshanu amakipe aherereyemo ariyo Umujyi wa Kigali, Iburasirazuba, Amajyepfo, Iburengerazabu n’Amajyaruguru. Aho amakipe ari menshi yashyizwe mu matsinda abiri.
Amakipe abiri ya mbere muri buri zone arahura akishakamo abiri azazamuka mu Cyiciro cya Kabiri. Tsinda Batsinde niyo yegukanye Igikombe cya Shampiyona itsinze City Boys yombi azamuka mu Cyiciro cya Kabiri.