UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Ese ikimenyetso Luvumbu yakoze yishimira intsinzi gisobanuye iki?
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Ese ikimenyetso Luvumbu yakoze yishimira intsinzi gisobanuye iki?

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 12/02/2024 saa 6:05 PM

 

Ejo ku Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, ku munsi wa 20 wa shampiyona yo mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sport yatsinze Police FC 2-1, ariko ibibazo byahise bivuka nyuma y’ikimenyetso cyateje impagarara kuko siporo yavanzwe na Politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

 

Ku munota wa 53, Rayon Sports yafunguye amazamu kuri Coup-Franc yatewe na Hertier Luvumbu Nzinga, umupira ujya mu rushundura. Nubwo igitego cyanyoye ariko, ibyakurikiyeho byateje impagarara mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kuko ari cyo kimenyetso Abanyekongo bakomeje gukoresha basa n’abasiga icyasha u Rwanda.

- Advertisement -

Luvumbu ukomoka muri RDC,  amaze gutsinda igitego yishimiye igitego cye nk’undi mukinnyi wese watsinda igitego ajoresha icyo kimenyetso cyakwirakwijwe n’ubuyobozi bw’icyo gihugu ko muri RDC harimo gukorwa Jenoside ariko bukanashimangira ko u Rwanda ari rwo rubyihishe inyuma.

Ni ikimenyetso gikorwa hashyirwa mu gahanga intoki ebyiri ari zo Mukubitarukoko na Musumbazose zo ku kiganza cy’iburyo (bishobora gusobanura impunda) mu gihe ikindi kiganza gishyirwa ku munwa (bishobora gusobanura kubuza umuntu uburenganzira bwo kuvuga no kumurenganya).

Ubwo Luvumbu yagaragazaga icyo kimenyetso, Umukinnyi wa Rayon Sport Isaac Mitima, yahise amuturuka inyuma aramusimbukira ahita amanura amaboko ye.

 

Ni ibintu byakorewe imbere ya camera ku buryo uwari ukurikiye umupira kuri televiziyo yabibonye neza.

 

Ku mbuga nkoranyambaga hari abagaragaje kutishimira ibyakozwe na Luvumbu, bavuga ko Politiki idakwiye kuvangwa na Siporo.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa X yagize ati: “Hari kwibazwa niba yabikoze abigambiriye cyangwa atari abizi kuko hari icyo byari bisobanuye ku Banyarwanda.”

Uwitwa Patrick Ndengera usanzwe afana Rayon Sport, we yagize ati: “Ibi bintu Luvumbu bamubwire ko Football itavangwa na Politiki abireke. Siporo ni Gahuzamiryango”.

Mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri TV na Radio 1, ubuyobozi bwa Rayon Sport bwavuze ko buri mu nama kubera imyitwarire Luvumbu yagaragaje nyuma yo gutsinda igitego.

Umunyamabanga Mukuru wa Rayons Sport, Namenye Patrick, yagize ati: “Turi mu nama, twaza kugira icyo tubigarukaho turangije inama.”

Kugeza ubu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ndetse na Minisiteri ya Siporo ntacyo baratangaza ku byakozwe n’uyu mukinnyi w’Umukongomani.

Ibi bibaye mu gihe mu mikino y’igikombe cy’Afurika, hari Televiziyo yo muri Congo yanze kwerekana abakinnyi b’ikipe y’iki gihugu bakora ikimenyetso cyakozwe na Luvumbu.

Leta Congo yahise ifatira ibihano bikomeye iyo televiziyo birimo no kuyihagarika.

 

Luvumbu arashinjwa kuvanga umupira na politiki ya Kongo yo gusiga icyasha u Rwanda

Muhire Jimmy Lovely February 12, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?