Umuhanzi uvuka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo{DRC} akaba arinaho akorera umuziki we yashyize hanze indirimbo nshya yise “My street ” yakoranye n’umuhanzi F.AGORA.
Ni Umusore mu bahanzi batanga icyizere muri muzika ya Congo ndetse akaba avuga ko ibikorwa bye bizakomeza kwivugira kuko akora ibyo akunda ndetse n’abakunzi b’injyana ya Rap na Afro Beat akoramo bakomeza kugenda babimugaragariza haba k’uburyo bwo kumwandikira bamusaba ibindi bihangano cyane cyane iby’amashusho kuko iyi ndirimbo yashyize ahagarara ari indirimbo ya Audio.
Uyu muhanzi wakoze indirimbo zirimo “Sarcifice to success, Absents power, Lucifer ndetse na My Street yashyize hanze tutibagiwe kandi ko anateganya gukora amashusho y’izindi ndirimbo ategaganyiriza abakunzi be.
Aganira n’ikinyamakuru Umurengezi.com yavuze ko yatangiye umuziki we muri 2018, agakora mu njyana ya Afro Beat ndetse na Rap abikundishijwe n’abanzi batandukanye bakomoka muri America barimo Meek Mill, Lil Wayne, Burna Boy, Wiz Kid na Davido bakomoka muri Nigeria, tutibagiwe abahanzi nyarwanda nka Ariel Wayz, Juno Kizigenza.
- Advertisement -
Aragira ati,“Indirimbo My Street ni imwe mu zo nanditse mu igihe gito cyane gusa numva inyura cyane ari na cyo cyatumye mpitamo kuyishyira mu za mbere zagombaga gusohoka, nkaba kandi muri iki cyumweru nteganya kuyikorera Video.”
Akomeza agira ati, “Uyu mwaka ndashaka gukora indirimbo nyinshi kandi zifite amashusho kuko nibyo abakunzi banjye bakomeza kunsaba.”
Stafrica_Boy aganira n’umunyamakuru wa Umurengezi.com yatubwiye ko uyu mwaka ari umwaka ateganya gukoramo ibikorwa byinshi nko gusura u Rwanda akareba uburyo umuziki waho ukorwamo ndetse agakorana n’abahanzi nyarwanda, kuko ari igihugu akunda cyane yewe yifuza no kuzaturamo aramutse agize amahirwe yo guhabwa ubwenegihugu bwacyo.
Twabibutsa ko uyu muhanzi aririmba mu rurimi rw’Igifaransa,Icyongereza ndetse n’igiswayire nk’ururimi gakondo rw’igihugu cye cya Congo Kinshasa ,ukaba washaka indirimbo ze kuri Youtube aho akoresha amazina ye ya Stafrica_Boy.