UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Kirehe: Abarumwa n’Inzoka bakiyambaza Abagombozi barasabwa guhindura Imyumvire
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Ubuzima

Kirehe: Abarumwa n’Inzoka bakiyambaza Abagombozi barasabwa guhindura Imyumvire

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 26/01/2024 saa 5:11 PM

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kirasaba abaturage bo mu Murenge wa Nasho, akarere ka Kirehe, bagifite imyumvire ko iyo barumwe n’inzoka babanza kujya mu bagombozi, bakazabona kujya kwa muganga nyuma y’uko badakize, ko bakwiriye kujya bihutira kujya kwa muganga nta handi  banyuze.

Ibi iki kigo kirabivuga, mu gihe bamwe mu baturage bo muri aka gace, bo  bivugira ko bakigana Abagombozi nk’ubuvuzi bubegereye, gusa ngo nabo bakaba bazi ko bidakwiye.

Bavuga ko nubwo babikora, ariko ngo akenshi iyo bagiye kwigomboza bitajya bikora neza, ahubwo akenshi ngo birangira bagiye kwa muganga kwivuza, kuko aho baba bigomboje nta musaruro ufatika biba byatanze.

Mukanyumbayire Dorothe umwe muri bo, avuga ko yarumwe n’inzoka akamara hafi umwaka kwa muganga, ariko mbere yari yabanje kujya mu bagombozi bikanga, akabona kugana ikigo Nderabuzima, nabo babona bikomeye bakamwohereza ku bitaro bikuru bya Rwinkwavu.

- Advertisement -

Agira ati, “Inzoka yarandiye mererwa nabi, kuko narwaye hafi umwaka wose nkivuza. Ikimara kundya, nagiye kwigomboza biranga, nyuma njya kwa muganga, niho nivurije ndakira, gusa mbere byari byaranze kubera no gutinda kujya kwa muganga, n’ubu numva ntarakize neza, kuko mu gihe hari imbeho njya numva umubiri wose ubaye ibinya, n’aho yandiye hagasa n’ahagarutse.”

Mukabatsobe Vestine nawe ati, “Inzoka ikinduma, nahise njya kwigomboza, ariko biranga biba iby’ubusa, kuko nakomeje kibyimba cyane umubiri wose, nyuma nza hano ku kigo Nderabuzima naho biranga, banjyana Rwinkwavu, niho nakiriye, ubu ntakibazo mfite, gusa abantu bose barumwe n’inzoka twese tubanza mu bagombozi, byakwanga tukabona kujya kwa muganga.”

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzuma cya Mulindi, Imani Basomingera, avuga ko abaturage baho bagifite imyumvire yo kujya mu bagombozi, aho kwihutira kuza ku kigo Nderabuzuma, rimwe na rimwe bakaza barembye, babyibye umubiri wose.

Ati, “Icyo duhora tubigisha ni ikugana ivuriro aho kujya ku mugombozi. Dukunze gufatanya n’ubuyobozi kubigisha, kuko imyumvire yabo iracyagoye cyane, ariko harimo abagenda babyumva gahoro gahoro.”

Nathan Hitiyaremye, ushinzwe guhuza ibikorwa bya NTD-WASH mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), avuga ko muri iki cyumweru cy’iminsi itandatu cy’ubukangurambaga batangiye ku cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, bavuze ku ndwara zititaweho uko bikwiriye, ndetse banagaruka ku ndwara ziterwa n’umwanda, ariko banavuga ku ndwara ziterwa no kurumwa n’inzoka zo mu gasozi.

Agira ati, “Abagombozi ntibavura uwariwe n’inzoka nubwo babikora, ariko ni mu buryo butemewe. Niyo mpamvu dushishikariza abantu kujya kwa muganga, kuko ibikenewe byose birateganijwe, kugira ngo babashe kubitaho.”

Muri uyu murenge wa Nasho gusa, abariwe n’inzoka mu mwaka ushize ni 11, naho mu karere ka Kirehe muri rusange, habarurwa abantu 55, mu gihe ku rwego rw’igihugu nibura bagera ku 1500.

UWIMANA Joselyne

Irebana na: home
Eric Uwimbabazi January 26, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 1 week
Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 1 month
Ibidukikije

Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza

Hashize 1 month
Ubuzima

Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi

Hashize 3 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?