Miss Uwera Ricky Tricia wanditse amateka adasanzwe mu irushanwa rya Miss Burundi 2023 nyuma y’uko abaye uwambere wo mu bwoko bw’Abatwa witabiriye irushanwa ry’ubwiza ,ubwenge n’umuco kuva ryatangizwa muri iki gihugu akaza no kwegukana ikamba rya Miss ukunzwe 2023 arifuza gukomeza kugera ku ntego yiyemeje.
Miss Ricky Tricia yavutse ku ya 18 Ugushyingo 2004, akomoka mu muryango w’abasangwabutaka {Abatwa}, uvuka mu Kirundo yabaye nyaminga ukunzwe nyuma y’aho agaragaje umushinga we ushyigikira abo mu bwoko akomokamo kuko Ise umubyara nawe akomoka mu bwoko bw’abatwa aho afite “umushinga wo gutunganya inganda no kwamamaza ibicuruzwa by’ibumba hagamijwe guhindura imyitwarire imwe n’imwe ya Batwa no kuzamura imibereho yabo”.
Miss Uwera Ricky Tricia yize amashuri abanza mu ishuri rya LE FLAMBEAU i Bujumbura, hanyuma yiga mu ishuri ryisumbuye rya REGINA PACIS i Gitega ,yanakurikiranye amahugurwa kuri gahunda ihamye yo kwihangira imirimo no kwigisha imyuga ayihawe n’ishami rishinzwe ibibazo rusange muri Ambasade y’Amerika iri mu Burundi.
Kuri ubu ni umunyeshuri muri “INTERNATIONAL LEADERSHIP UNIVERSITY” i Bujumbura, akaba ari mu mwaka wa 2 muri “Finance and Banking”.
- Advertisement -
Miss UWERA Ricky Tricia ni ubwo akiri umunyeshuri ariko akaba ashishikajwe no guteza imbere imibereho myiza y’ubukungu n’umuco by’abatishoboye ndetse n’abasigajwe inyuma n’amateka ,N’ubwo yifuza kugera ku ntego ze ariko avuaga ko umushinga we ari munini aho bizamutwara nibura Amadorari ya America agera kuri 1.186.784 USD, Ariko akifuza ko nibura kugira ngo abashe gutangira kuwukora ndetse no gushaka ibikoresho nibura bimusaba amadorari ya Leta zunze ubumwe za Amerika agera ku bihumbi mirongo itanu [50.000 USD] .
Twabibutsa ko uyu Nyampinga ukunzwe wa 2023 yifuza kandi gushyira hanze inkuru mbarankuru [Documentary ] izaba igaruka k’ubuzima bwe ndetse n’ubwoko akomokamo bigamije gukangurira abifuza kumufasha kugera ku ntego ze no kumuha ubufasha cyane ko avuga ko izaba ihagaze nibura agera ku bihumbi bitanu by’amafaranga ya Amerika [5,000 USD] nk’uko abifashwamo n’umuryango ufasha impfubyi n’abapfakazi wa
bamusabye gukora iyo film documentary .