Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), yatangije gahunda nshya yo gutanga inyunganiramirire ikomatanyije ku babyeyi batwite, ibumbiye mu kinini kimwe, aho iki kinini kigizwe na Vitamini 15 umugore aba akeneye igihe atwite.
Iki gikorwa cyatangijwe na Minisitiri w’ubuzima kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, ku Bitaro bya Kabaya mu Karere ka Ngororero.
Itangizwa ry’iyi gahunda ryabimburiwe n’ibikorwa bitandukanye, birimo guha abagore batwite ibinini bya Vitamini n’imyunyungugu, gutera imboga mu karima k’igikoni no gutera ibiti by’imbuto z’iribwa muri G.S Kabaya.
Hagaragajwe ko u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya imirire mibi mu bantu bibasirwa nayo kurusha abandi, barimo abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite n’abonsa ndetse n’abangavu n’ingimbi.
- Advertisement -
Hasobanuwe ko ubusanzwe abagore batwite bahabwaga ikinini gifite imyunyungugu na Vitamine ebyiri, none bari guhabwa igifite Vitamine 15 zahurijwe hamwe.
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bakorera muri aka karere, bavuga ko kuba ababyeyi batwite bagiye kujya bahabwa iki kinini ko bizabafasha mu guhangana n’igwigira, kuko iki kinini ari ingirakamaro ku mubyeyi utwite ndetse n’umwana atwite.
Rusindana Fidel yagize ati, “Muby’ukuri kuba hatangijwe iyi gahunda yo guha umubyeyi utwite iki kinini, ni gahunda nziza izadufasha natwe nk’abajyanama guhangana n’igwingira ryagaragaraga muri aka karere kacu, tuzakora ibishoboka byose ababyeyi batwite bajye bafata aka kanini, kandi bizagenda neza turabyizeye, kubera ko vitamini zose umubyeyi akenara atwite zituma umwana atagwigira zikubiyemo hariya.”
Mukagatashya Patricie nawe ati, “Akarere kacu kari mu turere 10 twa mbere tukigaragaramo igwigira, niyo mpamvu rero twumva nkatwe nk’abantu bagira inshingano zo gufasha Leta mu guhangana n’iki kibazo. Iki kinini kizadufasha kurwanya igwingira rikiri mu karere kacu, tuzakora uko dushoboye abagore batwite bajye badufata kandi neza, kuko ari zo nshingano twiyemeje.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko iyi gahunda bayitezeho guhangana n’igwingira ryugarije akarere ayobora.
Yavuze ko akarere ka Ngororero kashyizeho ingamba zikomeye zo kurandura igwingira, kuko kagabanije igwingira ho 10%, kavuye kuri 50,5%, kakagera kuri 23,6%.
Nkusi yongeyeho ko gahunda y’inyunganiramirire ikomatanyije ikubiye muri iki kinini izakemura ikibazo cy’igwingira.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko inyunganiramirire ikomatanije ari kimwe mu bifasha kurushaho kugira ubuzima bwiza, kuko zifasha mu kubaka umubiri .
Yagize ati, “Ntabwo iki kinini kizakuraho izindi gahunda zakoreshwaga mu kugabanya igwingira, ahubwo kiriyongeraho, tunibutsa ko kurwanya igwingira ari urugamba rwa buri muntu wese, ariko uhereye ku mubyeyi cyane cyane utwite.”
Imibare igaragaza ko igwingira mu Rwanda riri ku gipimo cya 33%, aho u Rwanda rufite intego yo kujya munsi ya 19% mu mpera za 2024-2025. Ni mu gihe abagore batwite bafite ikibazo cy’amaraso make ari 33%, naho abagera ku 2023 ku bagore ibihumbi 100 bapfa babyara.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ishimangira ko gahunda ya MMS izagera mu turere turindwi mu gihugu, ikazafasha guca ukubiri n’imirire mibi ku bagore batwite, kubyara abana bafite ibiro bike, kubyarira imburagihe, impfu z’abana n’abagore bapfa babyara.
Byitezwe ko iki kinini kizatanga umusaruro ufatika mu kurwanya igwingira