Igihugu cya Angola, kigiye guhabwa impano itangaje n’umuturanyi wayo Botswana, binyuze mu masezerano ibihugu byombi byagiranye, agamije kurengera ubuzima bw’inzovu.
Aya masezerano yasinywe tariki ya 22 Ukwakira 2023, akubiyemo ko igihugu cya Botswana cyemereye Angola impano y’inzovu zigera ku bihumbi Umunani (8000).
Izi Nzovu zigiye guhabwa Angola, zisaga gato 16% by’izibarurwa muri Botswana zose, kuko zingana na 131,909 nk’uko tubikesha ikinyamakuru Botswana Daily News.
Dr Mokgweetsi Masisi, Perezida wa Botswana, yatangaje ko aya masezerano hagati y’ibihugu byombi, agamije kurengera inzovu zo mu cyanya gikomye.
- Advertisement -
Ati, “Igihugu cyacu gifite inzovu nyinshi mu cyanya gikomye cya OKavango. Turifuza kuzitanga, kugira ngo turengere ubuzima bwazo bwibasirwa n’amakimbirane aba hagati y’Inzovu n’abaturange.
Mu rwego rwo kwirinda ko zakwicwa bitewe n’ubwinshi bwazo, igihugu cyacu kigiye guha Angola izigera ku bihumbi umunani (8000), kugira ngo zibashe kugabanuka, ariko zitishwe.”
Kuri ubu, igihugu cya Botswana kibarurwamo inzovu zigera ku bihumbi 131,909 bingana na 47.5% by’iziboneka mu bihugu 5 byo mu majyepfo ya Afurika, bihuriye ku muhora w’icyanya gikomye cya KAZA aribyo; Angola, Botswana, Namibia, Zambia na Zimbabwe, byose hamwe bibarurwamo inzovu 277,900.