Ishuri rikuru ryo kwigisha no Guteza imbere amategeko ILPD, riherereye mu Karere ka Nyanza, ryifatanyije n’abafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Musanze, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi bazize Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abanyeshuri n’Abakozi ba ILPD, nyuma yo gusobanukirwa ko abari gutanga ubutabera ku Batutsi bari bahungiye aha ari bo babambuye ubuzima babijeje ubutabera, bahisemo kuza gusura uru Rwibutso, cyane ko Abanyamategeko bakoraga mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, bari barize mu cyahoze ari Centre de Formation Judiciaire, ari yo yasimbuwe na ILPD, bityo ko harimo isano, cyane ko bose bigishijwe amategeko, ibintu bemezako byatumye bagirana igihango n’uru Rwibutso.
Aha ni naho bahera banenga bikomeye abari abayobozi b’ururukiko bize amategeko n’ubutabera, ariko bakabirenza ingohe bakamena amaraso y’Abarenga 800, byumwihariko bakabikorera mu nzu y’Ubutabera, ariyo mpamvu ILPD nk’Abantu bigisha amategeko baje kwigira hano, kugira ngo barebe niba ibyo biga bitatuma hazongera kuba indi Genocide.
Dr Sezirahiga Yves, Umuyobozi w’umusigire wa ILPD uvuga ko hejuru y’Amategeko bagomba kwigisha abantu kugira ubumuntu, kuko ibyabereye muri uru rukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri nta bumuntu bwigeze buhagaragara.
- Advertisement -
Ati, “Twubaka umuntu mu bwenge, mu mutima no mu mibereho, agasohoka ari Umunyamategeko ugomba gutanga ubutabera.”
Dr Sezirahiga Yves, Umuyobozi w’umusigire wa ILPD
Twizererusisiro Festo, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Musanze, yashimiye ILPD ku nkunga yahaye Urwibutso yo kubungabunga imibiri 800 iruhukiye muri uru rw’Ibutso, no kongerwaho andi mateka ku buryo uzajya ahagera, azajya asobanukirwa neza amahano yakorewe muri uru Rukiko.
Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, ruruhukiyemo imibiri 800, abahiciwe bose baturutse mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, ubwo babeshwaga ko baje gushakirwa umutekano barenga 800, cyane ko hari abataramenyekanye barohwagwa mu mugezi wa Mukungwa.
Batemberejwe ibice bitandukanye bigize Urwibutso
Basobanuriwe Amateka y’Ibyahabereye