Hirya no hino mu duce dutandukanye tw’u Rwanda, haragaragara ibimenyetso ndangamateka yagiye aranga imiyoborere ku ngoma z’Abami, ayo mateka akaba yinjiriza igihugu amadovise, nyuma y’uko asuwe na ba Mukerarugendo baturutse ku migabane itandukanye igize Isi.
Akarere ka Gakenke nako ni kamwe mu duce tubumbatiye ayo mateka, cyane ko ari naho hafatwa nko ku ivuko n’ubuturo bw’Abami batandukanye, by’umwihariko ahitwa ‛Mbirima na Matovu’.
Amateka y’u Rwanda avuga ko mu karere ka Gakenke havukiye Abami barimo Kigeli lV Rwabugiri, na Se Mutara ll Rwogera, Yuhi lV Gahindiro, Mibambwe n’abandi, ndetse bakaba barahasize ibimenyetso ndangamateka.
Bimwe muri ibyo bimenyetso byasizwe n’abo Bami, birimo Ibuye rya Bagenge, Ivubiro rya Huro, Isoko ya Ruganzu ll Ndoli, Umusozi wa Kabuye ahigeze gutura Nyirarucyaba, umukobwa wa Gihanga Ngomijana n’ahandi.
- Advertisement -
Amateka y’Ibuye rya Bagenge
Ibuye rya Bagenge riri mu Kagari ka Rusagara, mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke, ku Bilometero Mirongo itandatu na bibiri (62Km) uturutse i Kigali, na 31Km uvuye mu Mujyi wa Musanze, ku muhanda ugana ku Bitaro bya Nemba, aho ribarirwa mu burebure bwa Metero mirongo ine n’ebyiri.
Amateka avuga ko iryo buye rifatwa nk’iridasanzwe, kuko ryagiye rikora ibintu by’amayobera. Ngo ryaricaga, kandi rigakiza icyo rishatse, kuko ryagendaga kandi ntihagire ikibasha kurihagarika.
Umwami Ruganzu ll Ndoli, wakunze gukora ibisa n’ibitangaza ubwo yabaga muri ako karere ka Gakenke, afatwa nk’Umwami ufite ubugenge n’ubudahangarwa ndetse n’umunyabitendo, kuko ngo ari we wahagaritse iryo buye ryari ryibasiye abaturage.
Ku ngoma ye, Ruganzu II Ndori, iryo buye ryagiye ryangiriza abantu n’ibintu bya rubanda rw’Umwami, ngo ubwo umwami yari yarambagiye muri ako gace aranaharara, maze mu ijoro ibyegera bye bimubuza gusohoka, ngo iryo buye ritamuhitana, ariko aranga arasohoka.
Icyo gihe ngo yabwiye ibyegera bye ati, “Ndabyumvishe, ariko nta buye rigenda, ndaza kugira icyo mbikoraho”. Nibwo ngo yasohotse, ibuye rije araryitegereza, aritegeka guhagarara, arirambikaho inkoni yari afite, ntiryongera kuva aho riri kugeza na n’ubu.
Iyo urebye neza kuri iryo buye, uhabona ibimenyetso binyuranye birimo n’amajanja, amateka akavuga ko ari ay’ibwa z’umwami Ruganzu, rikaba kandi ari ibuye rinini cyane, ku buryo ridashobora guterurwa.
Ni ibuye rinini cyane, ku buryo ridashobora guterurwa
Kuba iri buye ari rinini, ridashobora guterurwa n’umubare w’abantu uko baba bangana kose, kandi rihatse amateka akomeye, byatumye ryubakirwa, kuri ubu rikaba risurwa n’ababyifuza kandi ku buntu.
Kwitwa Bagenge kw’iryo buye, ngo byaraturutse ku mwami Ruganzu warihagaritse, kubera ubugenge yabikoranye, abantu baratangara bati “iri buye ni irya Bagenge”, izina rihama uko.
Andi mateka y’Ubukerarugendo mu karere ka Gakenke
Mu karere ka Gakenke kandi hari andi mateka y’ubukerarugendo arimo Ivubiro rya Huro ryafashaga abanyarwanda gupima imvura n’ikirere(météo traditionnelle), ibyo twafata nk’iteganyagihe ry’ubu.
Iryo vubiro rya Huro, rimaze imyaka irenga magana 300 aho ryashyizweho mu 1700, rikaba ryarifashishwaga cyane cyane mu muhango w’Umuganura mu Rwanda.
Ivubiro rya Huro ryifashishwaga kera mu gupima ibihe by’imvura
Mu bindi bitendo bavuga ko uwo mwami Ruganzu yakoreye muri Gakenke, ngo hariho n’isoko y’amazi yamukomotseho iherereye muri Buranga, aho ubwo inka n’imbwa ze zari zarumanze(zabuze amazi), yafashe umuheto ararasa, aho umwambi uguye amazi ahita apfupfunuka, iryo riba na n’ubu rikaba rikigaragara n’ubwo rigenda ryangirika bitewe no kutitabwaho.
Hari kandi Umusozi wa Kabuye nka kimwe mu biri ku ruhembe rw’iterambere ry’ubukerarugendo mu karere ka Gakenke, nawo ufite amateka akomeye, yo kuba waratuweho na Nyirarucyaba, umukobwa w’Umwami Gihanga l Ngomijana wahanze u Rwanda.
Amateka avuga ko uwo musozi watangiye guturwaho cyane ubwo Umwami Gihanga yahageraga, aje kuhareba umukobwa we Nyirarucyaba wari uhororeye inka.
Ni ahantu usanga inzu y’Umwami cyangwa inzu y’amasengesho, ifatwa nk’ubuvumo budasanzwe, bivugwa ko ari bwo Gihanga Ngomijana yabagamo, ku gasongero k’uwo musozi hakaba n’isoko ya Nyirarucyaba yogeragamo, agashoramo n’inka ze.
Kabuye ufatwa nk’umwe mu misozi miremire mu Rwanda hatabariwemo ibirunga, aho uri ku butumburuke bwa 2,700m, ugafatwa nk’umusozi wa gatatu muremure mu Rwanda, nyuma y’umusozi wa Bigugu wo muri Nyungwe, uri ku butumburuke bwa 2,880m ndetse n’umusozi wa Muhungwe wo mu karere ka Rubavu, uri ku butumburuke bwa 2,950m.
Umusozi wa Kabuye
Mu tundi dusozi tw’ubukerarugendo muri aka karere, hari Buzinganjwiri iri hafi y’aho umwami Mibambwe Sentabyo yari atuye, mu murenge wa Coko, n’agasozi ka Mbirima na Matovu ahafatwa nk’umurwa w’Abami.
Hari kandi n’ibimenyetso by’amateka y’ubucuzi mu Rwanda, ahakorewe amasuka ya mbere mu Rwanda yitwaga Amaberuka, hakaba n’umwigimbakirwa(Péninsule) ku kiyaga cya Ruhondo, ahateganyijwe kuzubakwa Hoteli y’Ubukerarugendo.