Umunyarwenya w’Umu-Norvège, Viggo Venn, yegukanye irushanwa Britains’ Got Talent 2023, ahigitse abarimo itsinda Ghetto Kids ryo muri Uganda ryahabwaga amahirwe.
Ni mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 4 Kamena 2023.
Umubyinnyi Liliana Clifton w’imyaka 13 y’amavuko yaje ku mwanya wa kabiri n’aho umunyabufindo Cillian O’Connor w’imyaka 14 aza ku mwanya wa gatatu.
Viggo Venn w’imyaka 33 yahembwe 250.000£ [353.129.183 Frw] ndetse abona n’amahirwe yo gutarama imbere y’abagize umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza, mu birori bya Royal Variety Performance.
- Advertisement -
Uyu musore yemeje abari bagize akanama nkemurampaka barimo Simon Cowell wari ugakuriye. Byageze n’aho abari bitabiriye umunsi wa nyuma w’iri rushanwa, basaba uyu musore kongera kubasetsa.
Abageze mu cyiciro cya nyuma banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka ni 11 barimo itsinda Ghetto Kids ryo muri Uganda ryari rihanzwe amaso.
Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Viggo Ven yavuze ko atarabasha kwiyumvisha ko yegukanye Britain’s Got Talent. Avuga ko atigeze yiyumva uko yiyumva kuri iyi nshuro mu buzima bwe.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023 nibwo itsinda rya Ghetto Kids ryakoze amateka ribasha kugera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ry’abanyempano.
Mbere yo kujya ku rubyiniro rwa Britains’ Got Talent ku munsi wa nyuma, abarimo Umunyarwandakazi Sherrie Silver usanzwe ari umwe mu babyinnyi bakomeye ku Isi yari yabasanze mu rwambariro abifuriza amahirwe masa.
Uyu mukobwa wari umaze igihe mu Rwanda yanditse kuri Twitter amagambo aherekejwe n’ifoto ari kumwe n’aba bana, ati “Nkigera mu Mujyi wa Londres nahise njya mu rwambariro rwa Britains’ Got Talent, guhobera Ghetto Kids. Mubatore ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa muri iri joro.’’
First stop in London is backstage at #BritainsGotTalent to hug @GhettoKids_Kla! Make sure you vote for them at tonight’s final to win!! #GhettoKids pic.twitter.com/5I9ksGurR7
— Sherrie Silver (@SherrieSilver) June 4, 2023
Ghetto Kids ni itsinda rigizwe n’abana 30, bamwe muri bo bavuye mu bigo byita ku mfubyi
Your votes meant it all came down to @viggovenn, Lillianna Clifton and @CilliansMagic, all worthy winners, but only one could take the crown!
Let's hear it ONE MORE TIME for our #BGT 2023 CHAMPION, Viggo Venn! 🏆#BritainsGotTalent #BGTFinal #BGT2023 pic.twitter.com/7ymRTxBlbV
— BGT (@BGT) June 4, 2023
Umunyarwenya wo muri Norvège, Viggo Venn, yegukanye irushanwa rya Britain’s’ Got Talent
Itsinda rya Ghetto Kids ntabwo ryabashije kwegukana umwanya wa mbere
Aba b’ababyinnyi bo muri Uganda mbere yo kujya ku rubyiniro Sherrie Silver yabifurije amahirwe masa!