Kuri uyu wa 08 Werurwe 2023 hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’Abagore, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ibi birori bikaba byizihirijwe mu karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi.
Ni umunsi wizihijwe mu buryo budasanzwe, bitewe n’ibirori by’akataraboneka byawuranze ndetse n’ibindi bikorwa byawushamikiyeho, birimo gusezeranya imiryango 211 y’ababanaga mu buryo butemewe n’amategeko, ubukangurambaga bwo kurinda abangavu inda zitateguwe ndetse n’ihame ry’uburinganire.
Umunsi mpuzamahanga w’abagore kandi wahujwe n’icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo guteza imbere ihame ry’ uburinganire, waranzwe n’ibyishimo ku miryango yasezeranye, ubu ikaba igiye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bishimiye iki gikorwa.
- Advertisement -
Umutesiwase Dianne, umwe mu basezeranye imbere y’amategeko, yashimye iyi gahunda atangaza ko bifite akamaro mw’iterambere ry’urugo rwe ndetse n’igihugu muri rusange.
Ati: “Ndishimye cyane kuba nasezeranye. Iyo ubana n’umugabo cyangwa umugore mutarasezeranye biba bibangamye, kuko ashobora gushaka undi bityo uburenganzira bw’ibanze ku mitungo bwawe n’abana bugahungabana. Iyo usezeranye, bigabanya amakimbirane, bikongera ubukungu bw’urugo n’igihugu muri rusange.”
Hakizimana Jean, we yasabye bagenzi be basezeranye gukomeza umurongo mwiza batangiye ndetse ashishikariza abatarasezerara kubyitabira kuko bibafitiye inyungu.
Ati: “Nasezeranye byemewe n’amategeko, ubu urukundo rugiye kwiyongera iwanjye kandi ndasaba abatarasezerana kwiyandikisha bagasezerana bakagendera mu nzira nziza z’amategeko.”
Nyirarugero Dancile, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye abateye intambwe bagasezerana, aboneraho no gusaba imiryango ikibanye mu buryo butewe n’amategeko gusezerana.
Ati: “Reka nifurize ba mutima w’urugo umunsi mwiza w’abagore. Ndashimira cyane imiryango yafashe icyemezo cyo gusezerana imbere y’amategeko, ariko ndakangurira abatarasezerana kubikora kuko bifite ibyiza byinshi harimo n’iterambere ry’umugore.”
Mu Rwanda, umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore wizihizwa tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, kuri iyi nshuro ukaba warizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ntawe uhejwe: Guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.” Ku rwego rw’Intara y’amajyaruguru, hakaba harasezeranye imiryango 3,787.